RDC: Urupfu rwa Col. Tipi mu Mikenke Rwongeye Gukaza Umwuka w’Intambara mu Misozi y’i Mulenge
Mu gihe umutekano mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kurangwa n’igihunga n’uruhererekane rw’imirwano, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye aravuga ko Col. Tipi Ngadjole Olikwa, umwe mu basirikare bakuru ba FARDC, yarasiwe mu gace ka Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga, ahita ahasiga ubuzima.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Kabiri, tariki ya 03/03/2026, nyuma ya saa sita, ikwirakwira byihuse ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda atandukanye akurikirana ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Col. Tipi Ngadjole Olikwa, uzwi kandi ku izina rya “Ziroziro”, yari umwe mu basirikare bakuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Congo. Amakuru avuga ko mbere yo koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo, yabanje gukorera muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho yari Komanda mu gihe cya Jenerali Muhindo Akili uzwi ku izina rya Mundos.
Mu gihe cye i Beni, izina rye ryagiye rivugwa mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace, nubwo ibikorwa bye byakunze kuvugwaho impaka mu itangazamakuru no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Amakuru aturuka mu bo mu muryango we, ari na bo batangaje bwa mbere iby’urupfu rwe, avuga ko yarashwe mu gico yatezwe mu Mikenke, araswa n’umurwanyi w’umuhanga mu kurasa (mudahusha), ahita apfa.
Hari amakuru avuga ko Col. Tipi yari ashinzwe kuyobora operasiyo za gisirikare muri Mikenke no mu nkengero za Minembwe, agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge. Ibi byatumye izina rye rikomeza kugarukwaho mu makimbirane amaze igihe hagati y’ingabo za leta na M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho.
Urupfu rwe rubaye mu gihe ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa Wazalendo n’indi mitwe irimo FDLR batangaje ko bigaruriye Mikenke bayambuye M23 na Twirwaneho. Nyamara andi makuru aturuka muri ako karere aremeza ko uwo mujyi wongeye gusubiranwa mu mirwano yakurikiyeho.
Urupfu rwa Col. Tipi Ngadjole Olikwa ruvuzwe mu gihe ibitero by’indege n’imbunda ziremereye bikomeje kuvugwa mu mihana itandukanye ya Minembwe. Abaturage bavuga ko ibisasu byaguye mu duce dutuwe n’abasivili, bigahitana ubuzima bw’abana, abagore, abasaza n’abakecuru.
Imihana iherereye hakurya no hakuno y’Umugezi wa Rwiko ngo yarasenywe, indi iratwikwa, mu gihe abashoboye guhunga bahungiye mu mashyamba no mu bigunda badafite ibiribwa, amazi meza cyangwa ubufasha bwihuse bw’ubuvuzi.
Abatangabuhamya bavuga ko hari impungenge z’uko umubare w’abahasize ubuzima ushobora kwiyongera mu gihe ubutabazi butihutishijwe. Imiryango myinshi iri mu bwigunge, itabasha kugera ku bufasha kubera imirwano igikomeje no gufungwa kw’inzira zimwe na zimwe.
Mu gushaka kumenya uko abaturage ba Mikenke bakiriye urupfu rw’uyu musirikare mukuru, ntibyashobotse kugera ku bari muri ako gace kubera ikibazo cy’itumanaho n’umutekano muke. Ibi byongera urujijo ku makuru asohoka, bigatuma habaho gutandukana kw’ibivugwa n’impande zinyuranye.
Urupfu rwa Col. Tipi Ngadjole Olikwa rushobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y’imirwano muri Mikenke no mu misozi ya Minembwe, cyane ko yari umwe mu bayobozi b’ingenzi ku ruhande rwa FARDC muri ako karere.
Mu gihe impande zose zikomeje kwitana ba mwana no kwigamba ibirindiro, abasesenguzi bemeza ko abaturage ari bo bakomeje kwishyura igiciro cy’intambara itabonerwa umuti wa politiki urambye. Amaso akomeje guhanga Mikenke, aho ejo hashobora kongera guhindura isura y’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.






