RDC: Uwahoze ari Minisitiri Yashinje ANR Gushimuta no Gukorera Iyicarubozo Abana be
Ku wa Kane tariki ya 08/01/2026, Marie-Ange Mushobekwa, wahoze ari Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu ndetse akaba n’uwigeze kuba umudepite muri Repubuluka ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ibirego bikomeye ashinja Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (ANR) kugira uruhare mu ishimutwa n’iyicarubozo byakorewe abana be babiri. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa, umurwa mukuru w’igihugu.
Mushobekwa yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 21/12/2025, mu rugo rwihariye rwa Philémon Mambabwa, uvugwa nk’Umuyobozi Mukuru wa ANR. Yavuze ko uwo muyobozi ari we watanze amabwiriza yo gushimuta abo bana.
Abana be bombi, Claudien na Christopher Likulia, bafite imyaka 18 na 17, bafatanywe n’inshuti yabo y’imyaka 17. Nk’uko Mushobekwa abivuga, bafashwe ku ngufu, barabohwa, barakubitwa bikabije ndetse bakorerwa iyicarubozo n’abantu barindwi, barimo abapolisi n’abasirikare, bose bivugwa ko bakoraga ku mabwiriza y’uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi.
Yagize ati: “Iki cyemezo cyafashwe ni icy’ubugome ndengakamere, kidafite ishingiro mu mategeko ayo ari yo yose.”
Yakomeje asobanura ko abana bakubiswe kugeza bataye ubwenge, bagasigarana ibikomere bikomeye ku mubiri. Yavuze ko bakomeje kugorwa no kwicara, ko umwe muri bo yagize ubumuga ku kuboko kw’iburyo, ndetse ko bose bagize ihungabana rikomeye ryo mu mutwe.
Mushobekwa yamaganye bikomeye ibyo yise “gukoresha nabi ububasha bwa Leta” n’ikibazo gikomeye kijyanye n’inshingano za Leta,” agaragaza impungenge z’uko hashize ibyumweru bitatu nta cyemezo na kimwe cy’ubuyobozi cyangwa cy’ubucamanza kirafatwa. Yashimangiye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubutabera bikwiye kuryozwa ibyabaye.
Nubwo yemeje ko dosiye yafunguwe, yavuze ko iperereza rigenda biguruntege, anibutsa ko Itegeko Nshinga rya RDC n’amasezerano mpuzamahanga igihugu cyasinye bibuza iyicarubozo mu bihe byose, yaba ari mu mahoro cyangwa mu bihe by’amakimbirane.
Yasabye ko ubutabera buboneye butangwa, anasaba ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagira uruhare muri iyi dosiye, nubwo yakomeje kugaragaza icyizere agifitiye ubutabera bwa Congo.
Yagize ati: “Iki si ikibazo cya politiki, ni ikizamini cy’imyitwarire n’inshingano za Leta.”
Marie-Ange Mushobekwa, uzwi kandi ku izina ry’umugabo we Likulia, ni umunyamakuru winjiye muri politiki. Yavukiye i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, tariki ya 19/12/1973. Yabaye Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu kuva mu 2016 kugeza mu 2019 ku butegetsi bwa Joseph Kabila, nyuma aza no kuba Minisitiri w’Itumanaho n’Umuvugizi wa Guverinoma nyuma y’itorwa rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi ryavuzweho byinshi.
Tariki ya 09/09/2019, nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma ya Ilunga, yavuye ku mwanya wa Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu, asimburwa na André Lite, mu gihe Minisiteri y’Itumanaho yasigiwe Jolino Makelele.
Mushobekwa yatsinzwe amatora y’abadepite mu kwezi kwa cumi nabiri 2018 muri Teritwari ya Kabare, ariko aza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko itorwa rya Faustin Kaningu riteshejwe agaciro n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu kwezi kwa gatanu 2019. Iki cyemezo cyateje imyigaragambyo muri Kabare, Mushobekwa ayisobanura nk’imyigaragambyo y’urubyiruko rwangijwe n’ibiyobyabwenge.
Uyu munyapolitikazi wahoze ari umuyoboke w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, mu kwezi kwa mbere 2021 yaje kwerekeza mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi. Ishyaka rye, Mouvement pour la Cohésion Nationale (MCN), ryinjiye mu ihuriro FCC rya Joseph Kabila.






