RDC yabujije ingendo zo mu mazi kubera umutekano muke.
Guverineri w’i ntara ya Kivu Yaruguru mu byagisirikare, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, yabujije urujya n’uruza rw’amato akoresha ikiyaga cya Kivu, avuga ko ari impamvu z’umutekano muke uri mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Bikubiye mu itangazo umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22/01/2025.
Iritangazo ritangira rigira riti: “Kubera umutekano muke mu nkengero z’umujyi wa Goma watejwe n’umutwe wa M23 by’umwihriko hafi n’ikiyaga cya Kivu, ingendo z’amato za kumanywa na ninjoro ntizemewe yaba izijya muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru.”
Iritangazo kandi rikomeza rivuga ko iryo bwiriza rizakurwaho n’amabwiriza mashya.
Ibyo bibaye mu gihe umujyi wa Goma uzengurutswe n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 mu mpande zose zigize uyu mujyi kuva mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje.
Ni mu gihe kandi M23 yari iheruka gufata umujyi wa Minova aho ndetse yanafashe n’ibindi bice byinshi birimo Bulungu, Numbi, Nyabibwe n’ibindi bice byo muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Nyamara kandi sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajy’epfo ku wa kabiri, yasabye perezida Félix Tshisekedi kureka uruzinduko arimo i Burayi, akajya ahabera urugamba kugira ngo asubize akanyabugabo mu ngabo za RDC.
Ibi byatangarijwe i Bukavu ahari icyicaro cy’intara ya Kivu y’Amajy’epfo.