RDC Yaburiye Isi ku Ngorane Zishobora Guhungabanya Ubukungu Mpuzamahanga
Minisitiri wa Leta ushinzwe Ubucuruzi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Julien Paluku Kahongya, yagaragaje impungenge zikomeye ku ngaruka zishobora kuba ndende kandi ziremereye ku bukungu bw’isi mu gihe hashobora gufungwa inzira y’inyanja izwi nka Détroit d’Ormuz. Ibi abitangaje mu gihe isi ihanganye n’umwuka mubi w’intambara hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israël.
Mu nyandiko y’ibitekerezo (tribune) yasohotse ku wa Mbere, tariki ya 02/03/2026, Minisitiri Paluku yagaragaje ko gufungwa kw’iyi nzira y’ingenzi byaba nk’“ihagarara ry’umutima ku bukungu bw’isi”, bitewe n’uruhare rukomeye igira mu guhuza amasoko y’ingufu ku migabane itandukanye.
Détroit d’Ormuz ni inzira y’inyanja ihuza Inyanja y’Abarabu n’Ikigobe cya Persian (Golfe Persique). Ni imwe mu nzira zinyurwamo ibikomoka kuri peteroli na gaz ku rwego rwo hejuru kurusha izindi ku isi. Nk’uko Minisitiri Paluku abigaragaza, hagati ya 20% na 25% by’umusaruro wa peteroli ukoreshwa ku isi—bingana na barili zirenga miliyoni 20 ku munsi—binyura muri iyo nzira. Byongeye kandi, hafi kimwe cya gatatu cy’ubucuruzi mpuzamahanga bwa gaz naturel na bwo bunyura aho.
Ibi bisobanuye ko gufungwa kwayo, n’iyo byaba ari igihe gito, byahita biteza ihungabana rikomeye ku biciro by’ingufu ku isi, bigakurikirwa n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibicuruzwa n’ubwikorezi.
Minisitiri Paluku yashimangiye ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika, byagira ingaruka zikomeye kurushaho. Yibukije ko RDC n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika bikenera gutumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi.
Mu gihe ibiciro byazamuka ku rwego mpuzamahanga:
Igiciro cya lisansi na mazutu cyakwiyongera ku isoko ry’imbere mu gihugu;
Ibiciro by’ubwikorezi n’ibiribwa bikazamuka;
Ihungabana ry’ifaranga rikiyongera;
Ubushobozi bwo kugura ku baturage bukagabanuka.
Ibi byose byashyira igitutu gikomeye ku bukungu bw’igihugu no ku mibereho y’abaturage, cyane cyane mu gihe isi isanzwe ihanganye n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa, ingaruka z’intambara zitandukanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu mateka ya vuba, Détroit d’Ormuz yakunze kugarukwaho nk’ahantu hashobora guteza impagarara za gisirikare. Umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Israël, wakomeje kuzamura impungenge ku mutekano w’iyo nzira. Mu bihe bitandukanye, habayeho ibitero ku mato atwara peteroli, gufatira amato, ndetse n’iterabwoba ryo kuyifunga mu rwego rwo kwihimura ku bihano by’ubukungu cyangwa ibitero bya gisirikare.
Nubwo kugeza ubu itarafungwa burundu, impungenge zikomeje kwiyongera uko amakimbirane akaza hejuru, bigatuma isoko mpuzamahanga ry’ingufu rikomeza guhungabana.
Mu gusoza inyandiko ye, Minisitiri Paluku yashimangiye ko amahanga akwiye gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi aho kwiyambaza intwaro. Yagaragaje ko umutekano wa Détroit d’Ormuz atari inyungu z’ibihugu byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati gusa, ahubwo ko ari inyungu rusange z’isi yose.
Yibukije ko ubukungu bw’isi bwubakiye ku bufatanye no ku mikoranire ishingiye ku bwisanzure bw’ubucuruzi, bityo ko guhungabanya inzira nk’iyi bishobora guteza “mitingito y’ubukungu” irenga imbibi z’akarere.
Mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje kurebana ay’ingwe, ubutumwa bwa RDC burasaba amahanga kwirinda icyemezo cyose cyakurura ihungabana rikomeye ku bukungu mpuzamahanga no gushyira imbere inzira z’amahoro mu gukemura amakimbirane.






