RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP riyirwanya nyuma y’ibisasu ihuriro ry’ingabo zayo zateye mu gice kimwe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gihe ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 14/10/2025, mu biganiro by’i Doha muri Qatar bihuriramo Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23/MRDP, impande zombi zateye umukono ku masezerano yo guhagarika.
Ibi biganiro bikaba byari bibaye ku nshuro ya gatandatu.
Igitangaje amasaha make gusa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, Ingabo zihurije hamwe n’iza Kinshasa zateye ibisasu ku baturage no kubirindiro bya AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo.
Ahanini ibi bisasu zabiteye ku kigo cya sosiyete icyukura amabuye y’agaciro cya Twangiza. Iki kigo kikaba giherereye i Lwihinja muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iki gice AFC/M23/MRDP ikaba yarakibohoje mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’aho yari yafashe igice cya Kaziba kiri mu ntera ngufi uvuye i Luhwija mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Aya makuru akagaragaza ko drones n’indege z’intambara za Sukhoi-25 zateye ibisasu kuri kiriya kigo cya sosiyete ya Twangiza, biracyangiza bikomeye.
Amashusho agaragaza umuriro uri kwaka n’umwotsi utumbagira mu kirere kuri amwe mu mazu yayo.
Ibi bikaba byagaragaje ko ubutegetsi bw’i Kinshasa budashaka amahoro hagati ya yo n’uyu mutwe bihanganye wa AFC/M23/MRDP.