RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP
Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya ubu butegetsi bw’iki gihugu.
Ni byatangajwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jaquemain Shabani, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku wa kabiri tariki ya 02/09/2025.
Yavuze ko inkunga guverinoma isanzwe igenera abanyeshuri bo mu mashuri abanza, itazahabwa abigira mu bice bigenzurwa n’u mutwe wa AFC/M23/MRDP.
Yagize ati: “Guverinoma yemeje guhagarika inkunga y’abanyeshuri biga mu mashuri abanza ku bigira mu bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu bigenzurwa n’u mutwe witwaje intwaro wa AFC/M23/MRDP.”
Ni mu gihe umwaka wa mashuri abanza nayisumbuye wa 2025/2026, uri gufungura mu bice bitandukanye byo muri RDC.
Ku wa mbere ibigo byinshi byarafunguwe ahanini byo mu Burasirazuba bw’i gihugu, ndetse nk’i Goma ho umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP, Corneille Nangaa yagaragaye mu mashusho ari kumwe na banyeshuri aho yari kubafungurira amashuri ku mugaragaro.
Uyu muhango yawubanyemo n’abandi bayobozi bo muri iri huriro, barimo Bertrand Bisimwa perezida wa M23, Guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Musanga Erasto n’abandi.
Ibyo Leta y’i Kinshasa ikoze bisa n’ibindi yakoze mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ubwo yahagarikaga amafaranga ari mu mabanki mu bice bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23/MRDP.
AFC/M23/MRDP igenzura umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.