RDC yamwajwe imbere ya Loni iyari yavuze ko irusha u Rwanda demokarasi
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga , yakojeje isoni uhagarariye Repubulika ya demokarasi ya Congo muri uyu muryango, ari we Zenon Mukongo, wari wavuze ko igihugu cye kirusha icy’u Rwanda demokarasi.
Ni mu nama ya kanama k’u muryango w’Abibumbye gashyinzwe umutekano ku isi, ni bwo u Rwanda na RDC byahawe ijambo kugira ngo bitange ibitekerezo ku mikorere y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri RDC.
Uw’u Rwanda yahise agaragaza ko nubwo ingabo z’ibihugu bitandukanye zimaze imyaka irenga 20 mubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC, zitigeze zisenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali ukaba kandi warashyinzwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi muri iki gihugu mu mwaka wa 1994.
Avuga ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahaye uyu mutwe wa FDLR ibice ugenzura, buwuha kandi n’ubufasha butandukanye mu bya gisirikare burimo intwaro. Ndetse kandi yavuze ko uyu mutwe ufatanya cyane na Kinshasa mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi.
Uyu Ambasaderi w’u Rwanda anashimangira ko ibi RDC ibikora neza izi neza ko uyu ari umutwe w’iterabwoba kandi ko ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Zenon Mukongo, mu gusubiza yagaragaje ko FDLR ari Abanyarwanda, bityo ko kugira ngo Leta y’u Rwanda ikemure ikibazo cyayo, yakabaye iganira n’abarwanyi bayo kuko ngo cyaba ari igikorwa cya demokarasi.
Ashimangira ko iwabo muri RDC baganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bityo ko bafite demokarasi idahuye n’iy’u Rwanda.
Agerakaho ijambo rigira riti: “Niba u Rwanda rutavugana na FDLR kandi bose ari Abanyarwanda ubwo demokarasi yabo iri hehe?
Ambasaderi Ngoga yahise amusubiza ko koko FDLR ari Abanyarwanda ariko ko ikibazo cyabo bakoze jenocide yakorewe Abatutsi muri iki gihugu, kandi ko bagifite umugambi wo gukomeza kwica n’ingengabitekerezo ya jenocide, ariko ko leta y’i Kinshasa ibirengaho ikabashyigikira.
Akomeza ati: “RDC nubwo yigamba demokarasi, nyamara ifite ibibazo byinshi. Kandi niba iyo demokarasi uyu muvandimwe ari kumbwira ibyara ibyo tubona bibera iwabo, iyo si yo demokarasi u Rwanda rushaka.”