RDC Yatangaje Umurongo Utajegajega, Ivuga ko Ishobora Gusesa cyangwa Guhindura Ubufatanye na Amerika mu Bucukuzi
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ishobora gushaka undi mufatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gihe amasezerano aherutse kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika atagera ku ntego zitezweho.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Louis Watum Kabamba, tariki ya 11/02/2026, ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga ku bucukuzi buzwi nka Mining Indaba Conference, yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi ba za guverinoma, abashoramari n’inzobere mu by’umutungo kamere, igamije kuganira ku iterambere rirambye ry’urwego rw’ubucukuzi muri Afurika.
Tariki ya 04/12/2025, RDC na Amerika bashyize umukono ku masezerano yemerera abashoramari b’Abanyamerika kwinjira mu igenzura n’ikorwa ry’ibirombe bitandukanye by’amabuye y’agaciro muri Congo. Mu gusubiza, Amerika yemeye gutanga ubufasha mu kubaka no kunoza inzego z’umutekano za RDC, cyane cyane mu kurinda ibirombe no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Minisitiri Kabamba yavuze ko ayo masezerano ashobora kuvamo umushinga munini kandi ufite inyungu ku mpande zombi, ariko anagaragaza ko ashobora no kutagera ku musaruro wifuzwa. Yagize ati:
“Birashoboka ko byavamo umushinga mwiza kandi munini. Birashoboka kandi ko byavamo umushinga utazadufasha nk’uko twabyifuzaga. Tuzakomeza kuganira kuko dufite abafatanyabikorwa benshi.”
Yashimangiye ko ayo masezerano akiri ku rwego rw’ibiganiro by’ibanze, kandi ko nta kintu na kimwe RDC iragurisha cyangwa ngo yemere kugurisha itabanje kubona inyungu ifatika. Ati:
“Abatekereza ko tuzagurisha Amerika umutungo wacu tukabona ubusa, babyumve neza: nta kintu twagurishije, kandi nta n’icyo tuzagurisha tutungukiyemo.”
RDC ni kimwe mu bihugu bikize cyane ku isi mu mutungo kamere. Gifite ububiko bunini bwa cobalt (iri ku mwanya wa mbere ku isi), cuivre (copper), lithium, zahabu, manganese n’andi mabuye y’agaciro akenerwa cyane mu nganda z’ikoranabuhanga n’ingufu zisubira.
Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Kabamba yavuze ko amabuye menshi ataracukurwa ku kigero gishimishije, agaragaza ko ubu hacukurwa hafi 10% gusa by’ubushobozi bwose igihugu gifite. Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro, ariko nanone bikagaragaza intege nke mu ikoranabuhanga, imari n’umutekano.
Mu mateka, urwego rw’ubucukuzi muri RDC rwagiye rurangwa n’ibibazo birimo ruswa, amasezerano adafitiye inyungu abaturage, no kutagira uburyo buhamye bwo gutunganya amabuye imbere mu gihugu. Ibi byatumye umutungo kamere w’iki gihugu utabasha guhinduka umusingi w’iterambere rirambye.
Ibi bibaye mu gihe isi iri mu ihangana rikomeye hagati ya Amerika n’u Bushinwa ku kugenzura isoko ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi mu ikoranabuhanga rigezweho. U Bushinwa bumaze imyaka myinshi bushora imari nini mu bucukuzi no gutunganya amabuye muri Afurika, by’umwihariko muri RDC, aho bufite imigabane myinshi mu birombe bya cuivre na cobalt.
Amerika, na yo ikomeje gushaka uko yagabanya kwishingikiriza ku Bushinwa, cyane cyane mu bijyanye n’amabuye akoreshwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, ibikoresho by’itumanaho n’intwaro z’ikoranabuhanga rihanitse.
Nubwo iri hangana riri ku rwego mpuzamahanga, Minisitiri Kabamba yavuze ko RDC itagomba kwivanga mu guhitamo uruhande, ahubwo igomba gushyira imbere inyungu zayo. Yagize ati:
“Ihangana ry’u Bushinwa na Amerika si ryo tugomba gushingiraho. Tugomba kureba ku nyungu zacu nka RDC.”
Mu mpera z’u kwezi kwa mbere 2026, RDC yoherereje Amerika urutonde rw’amabuye y’agaciro abashoramari b’Abanyamerika bashobora gucukura no gutunganya. Muri yo harimo manganese, zahabu, lithium, cuivre, cobalt n’andi mabuye y’ingenzi.
Abanyamerika bashobora kwinjira mu birombe bya Kisenge na Mutoshi (mu Ntara ya Lualaba), Moto (Haut-Uélé), Kilo (Ituri), ndetse no mu Ntara za Kivu zombi na Maniema. Ibi bice bifite amateka maremare y’ubucukuzi, ariko bimwe muri byo byagiye bibamo umutekano muke n’ikorwa ry’ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Ibyatangajwe na Guverinoma ya RDC bigaragaza ko iki gihugu kiri gushaka gukoresha neza amahirwe y’iri hangana mpuzamahanga, ariko kitarimo guha undi wese uburenganzira bwo kugena uko umutungo wacyo ukoreshwa.
Isomo rikomeye mu mateka ya RDC ni uko umutungo kamere ushobora kuba umugisha cyangwa umuvumo bitewe n’uko ucungwa. Icyo Guverinoma iri gushimangira ni uko ubufatanye bwose buzashingira ku nyungu z’igihugu, kongera agaciro k’amabuye imbere mu gihugu, no kubaka inzego z’umutekano n’ubukungu bihamye.
Mu gihe ibiganiro bikomeje, amaso y’abashoramari arareba i Kinshasa, bareba niba aya masezerano azavamo impinduka ifatika mu micungire y’umutungo kamere wa RDC, cyangwa niba igihugu kizahitamo indi nzira mu gushaka abafatanyabikorwa bashya.






