RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda
Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ubanye n’amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi utararufatiye ibihano bikakaye.
Ni mu kiganiro Kayikwamba Wagner yagiranye n’igitangazamakuru cya EUObserver, ashinja EU kugira indimi 2 .
Kayikwamba yagize ati: “Urebye uburyo umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wihutira gufata ibyemezo byo gushyiraho ibihano mu bindi bibazo bisa nk’ibi, amagambo yabasha gusobanura neza uko duhagaze muri iki gihe ni urujijo n’akababaro.”
Muri iki kiganiro yanaboneyeho asaba uyu muryango w’u bumwe bw’u Burayi kubishyiramo ingufu ugafatira u Rwanda ibihano bikakaye. Anavuga ko guverinoma ye ya RDC ifite amakuru ahagije yerekeye imikoranire u Rwanda rugirana n’umutwe wa M23, anavuga ko bishoboka ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame abifitemo uruhare.
Yunzemo kandi ashimangira ko ari ngombwa kumenya abungukira ku ntambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu na bo bakabiryozwa.
Yasoje iki kiganiro avuga ko nubwo u Rwanda na RDC biheruka gusinyanya amasezerano y’amahoro, ariko ko ntantambwe ifatika igaragaza ko bizatanga umusaruro.