Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC yitabiriye urubanza ruzabera i Arusha yarezemo Leta y’u Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 25, 2024
in Regional Politics
0
RDC yitabiriye urubanza ruzabera i Arusha yarezemo Leta y’u Rwanda.
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC yitabiriye urubanza ruzabera i Arusha yarezemo Leta y’u Rwanda.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikoresheje minisitiri w’ubutabera w’ungirije, Samuel Mbemba, yagiye mu rubanza igihugu cye cyarezemo u Rwanda ruzabera i Arusha tariki ya 26/09/2024.

Guverinoma ya Kinshasa yareze u Rwanda mu rukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EACJ), irushinja kurenga ku masezerano agenga uyu muryango, arebana no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.

Iki kirego gifitanye isano no kuba Leta ya Kinshasa ishinja Kigali kohereza abasirikare bayo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha umutwe wa M23, kandi ivuga ko byakozwe mu myaka irenga 20.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibirego bya RDC ari urwitwazo rugamije guhunga inshingano zayo zo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Aya makuru anavuga ko u Rwanda rwasabye urukiko rwa EACJ gutesha agaciro icyo kirego bitewe n’uko cyatanzwe mu rurimi rw’igifaransa n’Ilingala, kandi ibwiriza risaba ko ibirego bitangwa mu cyongereza.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko hari ibyaha Kinshasa iyishinja ku byabaye mbere ya 2001 ubwo EACJ yatangiraga gukora, rugasobanura ko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kubiburanisha.

Perezida wa Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango yagerageje guhuza u Rwanda na Congo, habaho umwiherero wahurije i Zanzibar abahagarariye ibi bihugu mu kwezi kwa Karindwi 2024 kugira ngo baganire ku buryo byabana mu mahoro, ariko bisa n’aho izi ntambara ntacyo zatanze.

Minisitiri Bemba, ubushize yanatangaje ko nyuma ya EACJ, Kinshasa izajana ikirego no mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, n’urukiko rw’umuryango w’Abibumbye (ICJ).

            MCN.
Tags: EacjMinisitiri BembaRDC yareze uRwanda
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Red Tabara yigambye gukubita ikababaza ingabo z’u Burundi mu misozi ya Mwenga.

Red Tabara yigambye gukubita ikababaza ingabo z'u Burundi mu misozi ya Mwenga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?