• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, January 7, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC Yongeye Gushinjwa Gukwirakwiza Ikinyoma, Minisitiri Nduhungirehe Asenya Ibirego Bishya Bishinja Ingabo z’u Rwanda

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 4, 2026
in Regional Politics
0
RDC mu Rujijo Rukomeye, FARDC Ishinja Abantu ba Hafi ya Perezida Tshisekedi Kuyobora Umutwe wa Mobondo Wishe Abasirikare
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC Yongeye Gushinjwa Gukwirakwiza Ikinyoma, Minisitiri Nduhungirehe Asenya Ibirego Bishya Bishinja Ingabo z’u Rwanda

You might also like

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD Yatinyutse Guhishura Amayobera y’Ubutegetsi mu Burundi

U Rwanda ruyoboye Afurika mu Bucukuzi bwa Tungsten, Umusaruro warwo ugera ku Isoko ry’Igisirikare cya Amerika

Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yongeye kunenga bikomeye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), abushinja gukomeza gukoresha icengezamatwara n’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko tariki ya 03/01/2026, Igisirikare cya RDC (FARDC) cyerekanye i Kinshasa abantu 15, kivuga ko muri bo harimo abasirikare barindwi b’u Rwanda bafatiwe mu Burasirazuba bwa RDC, hamwe n’abandi basivili umunani bakomoka mu bindi bihugu. FARDC yatangaje ko abo bantu bafatiwe mu mirwano yahuje ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Lt Col Mak Hazukay Mongba, Umuyobozi wungirije w’Ishami rya FARDC rishinzwe itumanaho, ibikorwa n’ubutasi, yavuze ko ibyo byari “ibihamya bishya” bigaragaza ko u Rwanda rukomeje ubushotoranyi ku butaka bwa RDC. Ati: “Uyu munsi twaberetse abasirikare b’u Rwanda barindwi n’abandi basivili umunani bafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”

Minisitiri Nduhungirehe yahise ahakana aya magambo atazuyaje, ayita ibinyoma byambaye ubusa. Ati:
“Nta musirikare n’umwe wo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) wafatiwe muri Congo, kandi nta n’umwe wigeze werekwa itangazamakuru.”

Mu gusobanura impamvu ibyo RDC ivuga bidafite ishingiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ifoto y’umuntu wigeze kwerekanwa mu mwaka wa 2024, uvuga Ikinyarwanda, RDC ikamushyira ku mugaragaro ivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda. Kuri ubu, uwo muntu yongeye kugaragazwa nk’aho ari “igihamya gishya,” nyamara ari wa wundi wigeze gutahurwa ko ntaho ahuriye n’u Rwanda.

Yibukije ko tariki ya 1601/2024, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, wari Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yigeze kugaragaza uwo muntu wiyitaga “Ndayambaje”, wavugaga ko akomoka mu Karere ka Kayonza, yambaye impuzankano bivugwa ko ari iya RDF, ariko idafite nimero imuranga. Icyo gihe byaje kugaragara ko ayo yari amayeri agamije guharabika u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe ati:
“Ariko Colonel Ndjije yari yibagiwe ko ari wa muntu wagaragajwe hagati mu kwezi kwa mbere kwa 2024, yambaye imyambaro itajyanye n’iya gisirikare, atambaye inkweto, bigaragaza ko atigeze aba umusirikare mu buzima bwe.”

Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse kandi ku magambo aherutse gutangazwa na Gen Maj. Sylvain Ekenge, avuga ko Guverinoma ya RDC iri kugerageza kuyobya uburakari bw’abaturage ikoresheje imvugo zibiba urwango. Tariki ya 27/1/2025, Gen Maj. Ekenge yari yatumiwe kuri Televiziyo ya Leta ya RDC, aho yavuze amagambo yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, avuga ko no gushyingiranwa n’Umututsikazi “bisaba kwitonda”.

Aya magambo, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga, yagaragaje ku mugaragaro politiki ishingiye ku ivangura n’urwango, RDC ikoresha mu kwihunza inshingano zayo zo kurinda abaturage bayo, by’umwihariko Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje kwibasirwa mu Burasirazuba bw’igihugu.

Si ubwa mbere FARDC igaragaje abantu ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda. No mu 2024, FARDC yigeze kugaragaza uwiyitaga Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, ivuga ko yoherejwe n’u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23. Ibyo byaje kugaragara ko ari ibinyoma, nyuma y’uko hagaragajwe ko imyirondoro n’amakuru yamuvugwagaho yari yuzuyemo amakosa agaragara, atajyanye n’imiyoborere n’imiterere y’inzego z’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu Burasirazuba bwa RDC hari abaturage benshi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamwe bafite amazina asa n’ay’Abanyarwanda, RDC ikabigira urwitwazo rwo gukomeza gushinja u Rwanda ibibazo byayo bwite.

Yasoje ashimangira ko u Rwanda rutazigera ruhagarika kwamagana izi nyifato, anasaba umuryango mpuzamahanga kudahumiriza ku binyoma n’icengezamatwara bikomeje gukwirakwizwa na Leta ya RDC.

Tags: FardcIngabo z'u RwandaRdc
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD Yatinyutse Guhishura Amayobera y’Ubutegetsi mu Burundi

by Bahanda Bruce
January 7, 2026
0
Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD Yatinyutse Guhishura Amayobera y’Ubutegetsi mu Burundi

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD Yatinyutse Guhishura Amayobera y’Ubutegetsi mu Burundi Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 02/01/2026, Reveriyano Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, yagaragaje ko adashobora kugirana ibiganiro...

Read moreDetails

U Rwanda ruyoboye Afurika mu Bucukuzi bwa Tungsten, Umusaruro warwo ugera ku Isoko ry’Igisirikare cya Amerika

by Bahanda Bruce
January 7, 2026
0
U Rwanda ruyoboye Afurika mu Bucukuzi bwa Tungsten, Umusaruro warwo ugera ku Isoko ry’Igisirikare cya Amerika

U Rwanda ruyoboye Afurika mu Bucukuzi bwa Tungsten, Umusaruro warwo ugera ku Isoko ry’Igisirikare cya Amerika U Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika,...

Read moreDetails

Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano

by Bahanda Bruce
January 7, 2026
0
Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano

Amasezerano ya Washington Akomeje Guhura n’Inzitizi z’Umutekano Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yasabwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington DC, by’umwihariko igashyira...

Read moreDetails

Ingabo za Uganda Zashobora Kunesha iza Amerika ku Ntambara yo ku Butaka”-Ibisobanuro bya perezida Museveni

by Bahanda Bruce
January 7, 2026
0
Ingabo za Uganda Zashobora Kunesha iza Amerika ku Ntambara yo ku Butaka”-Ibisobanuro bya perezida Museveni

"Ingabo za Uganda Zashobora Kunesha iza Amerika ku Ntambara yo ku Butaka"-Ibisobanuro bya perezida Museveni Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Uganda ifite ubushobozi bwo gutsinda...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye Yihanangirije “Abakorera Abami Babiri” mu Biro Bye

by Bahanda Bruce
January 6, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Ntavuga Rumwe na Minisitiri We Wavuze ko Qatar Yishe Amasezerano y’Amahoro muri RDC

Perezida Ndayishimiye Yihanangirije “Abakorera Abami Babiri” mu Biro Bye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje impungenge zikomeye ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi n’abakozi bakorera mu nzego zimwegereye,...

Read moreDetails
Next Post
Ubwo Yerekezaga i Uvira, AFC/M23 Yafatiye mu Nzira Intwaro RDC Yahawe n’u Bubiligi Zitarakoreshwa

Ubwo Yerekezaga i Uvira, AFC/M23 Yafatiye mu Nzira Intwaro RDC Yahawe n’u Bubiligi Zitarakoreshwa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?