RDC Yongeye Gushinjwa Gukwirakwiza Ikinyoma, Minisitiri Nduhungirehe Asenya Ibirego Bishya Bishinja Ingabo z’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yongeye kunenga bikomeye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), abushinja gukomeza gukoresha icengezamatwara n’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko tariki ya 03/01/2026, Igisirikare cya RDC (FARDC) cyerekanye i Kinshasa abantu 15, kivuga ko muri bo harimo abasirikare barindwi b’u Rwanda bafatiwe mu Burasirazuba bwa RDC, hamwe n’abandi basivili umunani bakomoka mu bindi bihugu. FARDC yatangaje ko abo bantu bafatiwe mu mirwano yahuje ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Lt Col Mak Hazukay Mongba, Umuyobozi wungirije w’Ishami rya FARDC rishinzwe itumanaho, ibikorwa n’ubutasi, yavuze ko ibyo byari “ibihamya bishya” bigaragaza ko u Rwanda rukomeje ubushotoranyi ku butaka bwa RDC. Ati: “Uyu munsi twaberetse abasirikare b’u Rwanda barindwi n’abandi basivili umunani bafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”
Minisitiri Nduhungirehe yahise ahakana aya magambo atazuyaje, ayita ibinyoma byambaye ubusa. Ati:
“Nta musirikare n’umwe wo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) wafatiwe muri Congo, kandi nta n’umwe wigeze werekwa itangazamakuru.”
Mu gusobanura impamvu ibyo RDC ivuga bidafite ishingiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ifoto y’umuntu wigeze kwerekanwa mu mwaka wa 2024, uvuga Ikinyarwanda, RDC ikamushyira ku mugaragaro ivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda. Kuri ubu, uwo muntu yongeye kugaragazwa nk’aho ari “igihamya gishya,” nyamara ari wa wundi wigeze gutahurwa ko ntaho ahuriye n’u Rwanda.
Yibukije ko tariki ya 1601/2024, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, wari Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yigeze kugaragaza uwo muntu wiyitaga “Ndayambaje”, wavugaga ko akomoka mu Karere ka Kayonza, yambaye impuzankano bivugwa ko ari iya RDF, ariko idafite nimero imuranga. Icyo gihe byaje kugaragara ko ayo yari amayeri agamije guharabika u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe ati:
“Ariko Colonel Ndjije yari yibagiwe ko ari wa muntu wagaragajwe hagati mu kwezi kwa mbere kwa 2024, yambaye imyambaro itajyanye n’iya gisirikare, atambaye inkweto, bigaragaza ko atigeze aba umusirikare mu buzima bwe.”
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse kandi ku magambo aherutse gutangazwa na Gen Maj. Sylvain Ekenge, avuga ko Guverinoma ya RDC iri kugerageza kuyobya uburakari bw’abaturage ikoresheje imvugo zibiba urwango. Tariki ya 27/1/2025, Gen Maj. Ekenge yari yatumiwe kuri Televiziyo ya Leta ya RDC, aho yavuze amagambo yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, avuga ko no gushyingiranwa n’Umututsikazi “bisaba kwitonda”.
Aya magambo, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga, yagaragaje ku mugaragaro politiki ishingiye ku ivangura n’urwango, RDC ikoresha mu kwihunza inshingano zayo zo kurinda abaturage bayo, by’umwihariko Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje kwibasirwa mu Burasirazuba bw’igihugu.
Si ubwa mbere FARDC igaragaje abantu ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda. No mu 2024, FARDC yigeze kugaragaza uwiyitaga Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, ivuga ko yoherejwe n’u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23. Ibyo byaje kugaragara ko ari ibinyoma, nyuma y’uko hagaragajwe ko imyirondoro n’amakuru yamuvugwagaho yari yuzuyemo amakosa agaragara, atajyanye n’imiyoborere n’imiterere y’inzego z’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu Burasirazuba bwa RDC hari abaturage benshi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamwe bafite amazina asa n’ay’Abanyarwanda, RDC ikabigira urwitwazo rwo gukomeza gushinja u Rwanda ibibazo byayo bwite.
Yasoje ashimangira ko u Rwanda rutazigera ruhagarika kwamagana izi nyifato, anasaba umuryango mpuzamahanga kudahumiriza ku binyoma n’icengezamatwara bikomeje gukwirakwizwa na Leta ya RDC.






