RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki ya 22/01/2026, itangazo rikomeye isubiza ibyatangajwe n’Umuryango Human Rights Watch ku kibazo cy’umutekano muke mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Muri iri tangazo, ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abafatanyabikorwa bazo bo mu ihuriro AFC/M23 uruhare rukomeye mu ihohoterwa rikomeje kugaragara n’ihungabana ry’umutekano n’uburenganzira bwa muntu muri uwo mujyi.
Nk’uko Guverinoma ya RDC ibivuga, yemeza ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, igikorwa ivuga ko kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse ngo kikaba gihabanye n’Inyandiko-shingiro y’Umuryango w’Abibumbye (LONI), cyane cyane amahame yubahiriza ubwigenge n’ubusugire bw’ibihugu.
Guverinoma ya RDC ivuga ko nubwo ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko yivanye i Uvira tariki ya 17/01/ 2026, ko bitigeze bisubiza umutekano. Ahubwo, ivuga ko byakozwe mu buryo bwateguwe hagamijwe gusiga akajagari, gutera ubwoba abaturage no gukomeza guhungabanya ituze n’umutekano w’akarere nyuma y’uko abo barwanyi bagenda.
Mu byaha bivugwa muri iryo tangazo harimo gusahura byateguwe, gutera ubwoba abasivili, ibikorwa by’igitugu n’itotezwa, ndetse n’imyitwarire ishingiye ku rwango n’ivangura hashingiwe ku moko n’imiryango.
Icyakora, nubwo Guverinoma ya RDC ishimangira ayo makuru, hari abaturage bavuga ibinyuranye, bagaragaza ko imitwe ya Wazalendo, FDLR n’ingabo za FARDC ari yo ikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano, aho bivugwa ko abantu bagera kuri 28 bamaze kwicwa mu minsi ine gusa nyuma y’uko AFC/M23 ivuye mu Mujyi wa Uvira.
Guverinoma ya RDC yanatangaje ko hari abaturage, by’umwihariko Abanyamulenge, bahunze i Uvira bakajyanwa ku ngufu. Ibi byatangajwe byamaganwe na bamwe mu baturage bavuga ko bahunze bitewe n’ibitero bya Wazalendo bibasira bikomeye. Guverinoma ivuga ko ibyo bikorwa bigize ihohoterwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, bikorwa mu mwuka w’ubwoba uremeshejwe n’ingabo zigaruriye ako gace.
Abagore, abana n’abageze mu zabukuru ngo bahuye n’ingaruka zikomeye zibangamira umutekano wabo, icyubahiro n’ubuzima bwabo bwite.
Kinshasa yibutsa ko ibikorwa nk’ibi bishobora gushyirwa mu rwego rw’ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, igihe bikozwe mu buryo bwagutse cyangwa bwateguwe bigamije kwibasira abasivili. Ibi bituma habaho inshingano mpuzamahanga ku gihugu kibigizemo uruhare, kimwe n’inshingano z’ubucamanza ku giti cy’ababikoze, abafatanyije na bo n’ababashyigikiye, hashingiwe ku Masezerano ya Roma agenga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI).
Mu itangazo ryayo, Guverinoma ya RDC ishimangira ko u Rwanda rufite inshingano mpuzamahanga zidasubirwaho, ishingiye ku mpamvu zikurikira:
uruhare rutaziguye rw’ingabo zarwo ku butaka bwa Congo;
inkunga ya gisirikare, iy’ibikoresho n’iy’ibikorwa yahaye ihuriro AFC/M23;
kudafata ingamba zo gukumira cyangwa guhagarika ihohoterwa ryakozwe.
Guverinoma igaragaza kandi ko akajagari k’umutekano kasizwe nyuma yo kwivana kwa AFC/M23 kagize igice cy’ingaruka z’iyo myitwarire, bityo kakaba kagikurura inshingano ku gihugu cyari cyigaruriye ako gace.
Guhamagarira ituze no gusubiza ububasha bw’Igihugu
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo, Guverinoma ya RDC ivuga ko yafatanyije n’ubuyobozi bw’intara mu gutanga ubutumwa busobanutse bwo gusubiza ituze, kwamagana ivangura iryo ari ryo ryose no kurinda ubumwe n’imibanire myiza y’abaturage. Yashimangiye ko ibikorwa byo kwihorera cyangwa kwishyira mu gaciro bitemewe, ahubwo ko hagomba gushyirwa imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’imikorere isanzwe y’inzego z’ubutabera.
Guverinoma isoza ivuga ko kohereza byihuse ingabo za FARDC, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano byafashije gusubiza ububasha bw’Igihugu i Uvira, kurinda abasivili no kugabanya ibyago by’umutekano muke. Icyakora, ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bo muri Uvira bakomeje gutabaza, aho benshi basaba ko AFC/M23 yagaruka muri uwo mujyi, bavuga ko ingabo za Leta, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zikomeje kubahohotera bikomeye.





