Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC:Abarimo n’abakozi b’Imana barashinjwa gushaka kwivugana perezida Tshisekedi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 12, 2025
in Conflict & Security
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC:Abarimo n’abakozi b’Imana barashinjwa gushaka kwivugana perezida Tshisekedi.

You might also like

Ingabo za RDC zizindutse zikora igikorwa kigaragaza ko zishaka gutera mu duce tw’i Mulenge.

Umugabo ukiri muto yiciwe i Uvira.

RDC: Benshi baguye mu mpanuka y’ubwato.

Umutegetsi uri mubakomeye muri Leta ya perezida Felix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, uhagarariye minisiteri y’ubwikorezi n’itumanaho, akaba na visi minisitiri w’intebe, yatangaje ko hari umugambi wo kwica umukuru w’iki gihugu, kandi ko urimo n’abakuru b’idini.

Minisitiri Bemba ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Top-Congo-Fm, avuga ko hari kintu kiri gutugegurwa cyo kwivugana perezida Tshisekedi, kandi ko abari kugitegura ari Joseph Kabila Kabange, Moïse Katumbi, ngo bagiteguraga n’abagize inama nkuru y’amatorero muri RDC izwi nka CENCO.

Uyu wahoze ari minisitiri w’ingabo za Congo, yagaragaje ko afite ibimenyetso byose.

Yagize ati: “Aya makuru nshobora kuyabahimiriza. Ndashinja Hyppolite Kanambe, ari we Joseph Kabila, Katumbi Moïse, ndetse na bamwe mu bayobozi bakuriye CENKO kuba barikugerageza gucura umugambi wo gukuraho ubutegetsi buriho no kwica perezida Felix Tshisekedi.”

Yakomeje avuga kandi ati: “Amashusho mwarayabonye ubwo Kabila yageraga i Goma, yabanje gusura ikigo cya gisirikare kiri i Rumangabo. Kabila yabaye umuryango wabo w’intambara kuva igihe bakuyeho perezida Mobutu. Ntibumva ko igihugu ko ari icyabanyekongo.”

Jean Pierre Bemba yongeyeho kandi ati: “DRC ntizaba ubukoloni, kandi abayituye ntibazaba imbata z’ubutegetsi bw’u Rwanda. Hyppolite Kanambe ni umukozi wasigaye muri RDC w’ubutegetsi bw’u Rwanda, ruyobowe na Kagame. Ubu nibwo butumwa bwe. Kandi kuba yaragarutse mu kibuga uyu munsi, ni ubukene nk’uko ko umugaba w’ikirenga we yabimubwiye.”

Yanaboneyeho gusobanura ko Kabila n’abagenzi be, cyane cyane Katumbi na CENCO, bakoresha abaturage ba RDC mu binyoma. Ngo kandi abo bakoresha ni abahoze ari baperezida b’inteko, abanyamabanga bakuru b’ishyaka rya PPRD, n’abahoze ari abayobozi ba za cabinets.

Hejuru y’ibyo, Bemba yasabye Abanye-Congo kuba maso, mu rwego rwo kugira ngo baburizemo umugambi w’umwanzi, yamagana CENCO, we abona ishyize imbere ibiganiro biganisha ku gukuraho ubutegetsi bw’iki gihugu no kwica perezida Felix Tshisekedi.

Hari aho Bemba yageze avuga ko ubwo yari minisitiri w’ingabo yamenye ko Katumbi yakoranye n’Abarusiya mu gushaka guhirika Tshisekedi ku butegetsi, ariko ngo biramunanira, bityo avuga ko uyu Katumbi ari gukora ibishoboka byose kugira ngo abe umukuru w’iki gihugu.

Tags: CENCOKabilaUmugambi wo kwica Tshisekedi
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ingabo za RDC zizindutse zikora igikorwa kigaragaza ko zishaka gutera mu duce tw’i Mulenge.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Havuzwe amakuru yateye icyikango abatuye i Kaziba.

Ingabo za RDC zizindutse zikora igikorwa kigaragaza ko zishaka gutera mu duce tw'i Mulenge. Ihuriro ry'Ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, za zindutse zitera ibisasu...

Read moreDetails

Umugabo ukiri muto yiciwe i Uvira.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
Kuvaho abarwanirira RDC bahungiye Uvira umubare wabo bamaze kuhicira wamenyekanye.

Umugabo ukiri muto yiciwe i Uvira. Umugabo uri mukigero cy'imyaka 25 y'amavuko, umwirondoro we utaramenyekana neza, basanze aho yiciwe mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo....

Read moreDetails

RDC: Benshi baguye mu mpanuka y’ubwato.

by Bruce Bahanda
June 13, 2025
0
RDC: Benshi baguye mu mpanuka y’ubwato.

RDC: Benshi baguye mu mpanuka y'ubwato. Amato abiri yakoze impanuka mu kiyaga cya Tumba mu ntara ya Equateur, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, hapfa abantu 32. Ni...

Read moreDetails

Iby’uruzinduko rw’umuyobozi wa MONUSCO i Goma hagenzurwa na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 12, 2025
0
Iby’uruzinduko rw’umuyobozi wa MONUSCO i Goma hagenzurwa na AFC/M23.

Iby'uruzinduko rw'umuyobozi wa MONUSCO i Goma hagenzurwa na AFC/M23. Umuyobozi wa MONUSCO muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yageze i Goma mu Burasirazuba bw'iki gihugu, hagenzurwa...

Read moreDetails

Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.

by Bruce Bahanda
June 12, 2025
0
Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.

Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace. Mu gituruge cya Gipupu ari na cyo kirimo i cyicyaro gikuru cya secteur ya Itombwe muri teritware...

Read moreDetails
Next Post
Amatora yatangajwe ejo ku wa gatatu mu Burundi, aravugwamo uburiganya bukomeye.

Amatora yatangajwe ejo ku wa gatatu mu Burundi, aravugwamo uburiganya bukomeye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?