RDC:Imirwano ikaze muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje guhitana ingabo z’u Burundi, Kamenge yuzuye indembe
Intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku ngabo z’u Burundi (FDNB), zimaze imyaka irenga itatu ziri mu rugamba ruhuza FARDC na AFC/M23.
Kuva mu 2023, ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo muri RDC, ibitero byagiye byiyongera uko iminsi ishira. Amakuru ava mu nzego zitandukanye agaragaza ko umubare w’abahasize ubuzima n’abakomeretse ukomeje kwiyongera ku buryo bukabije, mu gihe ubutegetsi bw’i Gitega bukomeje kugira ubwiru ku bibera ku rugamba.
Amakuru yizewe avuga ko abarenga ijana bakomeretse mu minsi ya vuba aha, 87 muri bo bakaba barwariye mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge i Bujumbura. Kubera ubwinshi bw’indembe, ngo igitanda kimwe kiryamwaho abasirikare batatu.
Umwe mu bahamya yavuze ati:
“Biroroshye kubamenya: bambaye imyenda y’umweru isa n’iy’abagiye muri siporo, abandi bafite amaboko ahambiriyeho amabande.”
Abakomeretse bikabije bajyanwa mu bigo nderabuzima biri hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura, abandi bakoherezwa mu bitaro byigenga birimo n’icya Tanganyika.
Abasesenguzi b’ibya gisirikare bemeza ko umubare nyawo w’abakomeretse ushobora kuba uri hejuru cyane, kuko abagera ku 100 bavugwa ari abo babonetse muri Kamenge gusa.
Guhera ku wa 01/12/2025, imirwano ikaze yabereye mu bice bya Lubarika, Miti Mbili, Katogota, Luvungi na Sange, yahitanye abasirikare benshi b’Abarundi. Mu bishwe harimo na Lt-Col Athanase Minani, umwe mu basirikare bakuru bari bayoboye ibikorwa bya gisirikare muri RDC kuva FDNB yambutse umupaka.
Amakuru yizewe yemeza ko muri uku kwezi gusa hashobora kuba hamaze gupfa abasirikare barenga 30.
Kugeza ubu, nta tangazo na rimwe Leta y’u Burundi irashyira ahagaragara ku mibare y’abapfuye cyangwa ku miterere y’imirwano. Aho kugira ngo hatangazwe amakuru, abegereye ingabo bavuga ko hari imirambo ihambwa mu ibanga, ndetse amakamyo ya gisirikare ajya gutoragura imirambo nijoro.
Umwe mu bo mu miryango yabuze abe yagize ati:
“Ijambo ryo gushingura ritegurwa n’ibiro bikuru bya gisirikare. Nta wemerewe kuvuga ibibera muri RDC uri mu Burundi.”
Mu 2023, abasirikare 272 ba FDNB bari muri misiyo ya EAC banze koherezwa ku rugamba kurwanya M23. Bahise bafungwa, baraburanishwa, bamwe bahanishwa igifungo cya burundu, kandi kugeza ubu baracyafungiwe muri gereza ya Murembwe.
Perezida Évariste Ndayishimiye we yakomeje kuvuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri RDC “mu rwego rwo gufasha akarere,” ndetse mu 2023 yigeze gutangaza ati:
“Ni ibisanzwe ko abasirikare b’Abarundi bapfira muri Congo kuko barasinye ngo bakore ako kazi.”
AFC/M23 ikomeje kwigarurira ibice bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru, byiganjemo ahari umutungo kamere mwinshi. Uko imirwano yegera imbibi z’u Burundi, niko impungenge ziyongera ku mutekano w’akarere.





