Red-Tabara yagabye igitero gikaze mu Mibunda.
Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi waraye ugabye igitero gikomeye mu birindiro by’umutwe witwaje imbunda wa Maï Maï ahitwa Tabunde muri Mibunda mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni igitero amakuru avuga ko Red-Tabara yakigabye ahagana isaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/12/2024.
Ukaba warakigabye ahitwa Tabunde muri Localité ya Ilulu yahoze iyobowe na Chef Kijamba.
Mu mpera z’ukwezi gushize na bwo kandi uyu mutwe wa Red-Tabara wateye muri ibi birindiro, ndetse wigamba ku cyiciramo abasirikare b’u Burundi barimo n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel. Si byo gusa kuko kandi wanavuze ko wagifatiyemo n’imbunda nyinshi.
Usibye ko aya makuru ingabo z’u Burundi zaje kuyanyomoza zigaragaza ko uwo mutwe ibyo watangaje ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajy’epfo, zisanzwe zifatikanya n’abarwanyi ba Maï Maï, Ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo (FARDC) na FDLR.
Hagati aho ibyangirikiye muri icyo gitero MCN iracyakomeje kugerageza ku bikurikirana, ariko ibimaze kumenyekana nu ko cyaguyemo abarwanyi barindwi bo ku ruhande rwa Maï Maï.