RED-Tabara Yanyomoje Kinshasa ku Mvugo z’Ibinyoma
Umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara wanyomoje wivuye inyuma ibirego bya Leta y’i Kinshasa byawushinje kugera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubifashijwemo n’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’uyu mutwe, Patrick Nahimana, RED-Tabara yamaganye ibyo yise “ibinyoma byambaye ubusa” bikomeje gukwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugamije kuyobya uburari no guhishira ibibazo by’umutekano muke n’imiyoborere mibi byugarije uburasirazuba bwa Congo.
RED-Tabara (Résistance pour un État de Droit au Burundi) ni umutwe washinzwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavutse mu bihe by’umwuka mubi wa politiki wakurikiye amatora yo mu 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu. Uyu mutwe wagiye uvuga ko intego yawo ari uguharanira uburenganzira bwa politiki, iyubahirizwa ry’Amasezerano ya Arusha n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi.
Abayobozi ba RED-Tabara bashimangira ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwatangiye gutesha agaciro amahame y’Amasezerano ya Arusha yasinywe mu 2000, agamije kurangiza intambara y’abenegihugu no gushyiraho ubutegetsi busaranganya ububasha. Nk’uko Nahimana yabitangaje, CNDD-FDD yinjiye mu butegetsi mu 2005, nyuma y’uko mu 1996 bamwe mu bayobozi bayo bari mu nyeshyamba zahungiye mu burasirazuba bwa RDC, aho bakoreraga ibikorwa bya gisirikare.
Mu minsi ishize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangaje ko RED-Tabara yinjiye mu burasirazuba bwa RDC, bunakomeza bushinja u Rwanda kuyifasha. Icyakora, RED-Tabara yavuze ko ayo makuru ari icengezamatwara rigamije gukuraho igitutu ku bayobozi ba Congo n’u Burundi.
Nahimana yagize ati: “Ibyo bitangazwa n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ni umugambi w’ibinyoma wacuzwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, bugamije kudushinja gufashwa n’u Rwanda no kudutesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.”
Yakomeje agaragaza ko RED-Tabara idakorana n’undi mutwe uwo ari wo wose ukorera muri ako karere, yaba uwa politiki cyangwa uwitwaje intwaro.
RED-Tabara yagaragaje ko ubuyobozi bwa Gitega na Kinshasa bukomeje gukorana mu gukwirakwiza amakuru agamije guca intege abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi. Uyu mutwe uvuga ko ibyo birego by’ikorwa ryawo muri RDC bigamije kwerekana ko ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu gifite inkomoko hanze y’igihugu, aho kureba imizi yacyo irimo intege nke z’inzego z’umutekano za Congo n’imiyoborere mibi.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo iy’abarwanyi bakomoka mu bihugu bituranye, ibintu byakunze guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byo mu karere.
Kimwe mu birego bikomeye RED-Tabara yanyomoje ni icy’uko ishyigikiwe n’u Rwanda. Umuvugizi wayo yavuze ko nta bufasha bwa gisirikare, ubwa politiki cyangwa ubundi buturuka i Kigali bakira, ashimangira ko ari umutwe wigenga wihangiye n’Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Yavuze ko kenshi iyo ubutegetsi bw’i Bujumbura cyangwa abo bufatanyije bushaka guhisha ibibazo byabwo, bushinja u Rwanda gufasha abarwanya ubutegetsi, mu rwego rwo gukurura amarangamutima y’abaturage no kwiyegereza inkunga ya dipolomasi mu karere.
Abasesenguzi bamwe mu bya politiki yo mu karere bavuga ko gushinja imitwe yitwaje intwaro gukorera mu bihugu by’abaturanyi ari uburyo bwakunze gukoreshwa mu gukomeza umwuka w’igitugu no gusaba inkunga mpuzamahanga mu izina ryo kurwanya “iterabwoba”. Ibi bishobora no kuba uburyo bwo gukomeza kugaragaza u Rwanda nk’umukinnyi w’ingenzi mu bibazo by’umutekano byo mu karere, kabone n’iyo nta bimenyetso bifatika bihari.
RED-Tabara isanga ibyo Kinshasa yatangaje bidafite gihamya, igasaba ko habaho iperereza ryigenga ryakwemeza ukuri ku birego byatanzwe, aho gukomeza gukwirakwiza amakuru ataragenzuwe.
Mu gihe umutekano muke ukomeje kuranga uburasirazuba bwa RDC, RED-Tabara ishimangira ko idafite uruhare mu bikorwa byo muri ako karere, kandi ko ibirego byatanzwe na Leta y’i Kinshasa ari ibinyoma bigamije kuyisebya no kuyobya uburari.
Uyu mutwe uvuga ko uzakomeza guharanira intego wihaye ku kibazo cy’u Burundi, ariko unenga ko politiki yo gushinjanya no gukwirakwiza ibihuha idatanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere mibi mu karere k’Ibiyaga Bigari.






