Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Red Tabara yigambye gukubita ikababaza ingabo z’u Burundi mu misozi ya Mwenga.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 25, 2024
in Uncategorized
0
Red Tabara yigambye gukubita ikababaza ingabo z’u Burundi mu misozi ya Mwenga.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umutwe wa Red Tabara wigambye gukubita ukababaza ingabo z’u Burundi mu misozi ya Mwenga.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Bikubiye mu itangazo umutwe wa Red Tabara waraye ushyize hanze mu joro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25/09/2024, aho wagarageje ko mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, iyisakiranije na Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi mu duce two muri teritware ya Mwenga, yapfiriyemo ingabo z’u Burundi zirenga 20.

Kuva amasaha y’urukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24/09/2024, kugeza amasaha y’igicamunsi cyo kuri uwo munsi, hari imirwano ikaze nyuma y’uko ihuriro rya Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi ryari ryagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe wa Red Tabara biherereye mu Mibunda ho muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rikamemenyesha ko “Red Tabara yakubitaguye bikomeye Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bayobowe na Hamuri Yakutumba, abenshi muri iri huriro bahasiga ubuzima, udasize n’abayikomerekeyemo bikabije.” Yaba ingabo z’u Burundi, FDLR cyangwa Wazalendo, ntacyo baravuga kuri iyi ntambara.

Ni itangazo rikomeza rivuga ko iyi mirwano yabereye ku dusozi two mu Gipombo, Kipupu no mu nkengero z’utu duce two mu karere ka Itombwe.

Si ukwigamba kunesha gusa no guhitana ingabo z’u Burundi 20 zirenga, umutwe wa Red Tabara wakoze, kuko kandi wanakanguriye iz’i ngabo z’u Burundi kudashigikira Leta ya gitega ikomeje gutoteza abenegihugu no gushyira igihugu cyabo mu kaga, ni mu gihe u Burundi kuri ubu bukenye ibintu byinshi birimo kuba bubuze igitoro, isukari, amakara n’ibindi nko kuba amashanyarazi akunze gukomeza gucikagurika.

Red Tabara ni umutwe witwaje imbunda umaze imyaka ikababa icumi , aho uvuga ko ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa CNDD FDD.

Uyu mutwe ufite ibirindiro mu bice byo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, muri Kivu y’Amajy’epfo.

               MCN.
Tags: FDLRGukubitagurwIngabo z'u BurundiRed tabaraWazalendoYigambye
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye amakuru avuga ko hari ingabo z’u Burundi ziheruka gupfira muri RDC zishwe n’inkuba.

Hamenyekanye amakuru avuga ko hari ingabo z'u Burundi ziheruka gupfira muri RDC zishwe n'inkuba.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?