Umutwe wa Red Tabara wigambye gukubita ukababaza ingabo z’u Burundi mu misozi ya Mwenga.
Bikubiye mu itangazo umutwe wa Red Tabara waraye ushyize hanze mu joro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25/09/2024, aho wagarageje ko mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, iyisakiranije na Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi mu duce two muri teritware ya Mwenga, yapfiriyemo ingabo z’u Burundi zirenga 20.
Kuva amasaha y’urukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24/09/2024, kugeza amasaha y’igicamunsi cyo kuri uwo munsi, hari imirwano ikaze nyuma y’uko ihuriro rya Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi ryari ryagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe wa Red Tabara biherereye mu Mibunda ho muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iri tangazo rikamemenyesha ko “Red Tabara yakubitaguye bikomeye Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bayobowe na Hamuri Yakutumba, abenshi muri iri huriro bahasiga ubuzima, udasize n’abayikomerekeyemo bikabije.” Yaba ingabo z’u Burundi, FDLR cyangwa Wazalendo, ntacyo baravuga kuri iyi ntambara.
Ni itangazo rikomeza rivuga ko iyi mirwano yabereye ku dusozi two mu Gipombo, Kipupu no mu nkengero z’utu duce two mu karere ka Itombwe.
Si ukwigamba kunesha gusa no guhitana ingabo z’u Burundi 20 zirenga, umutwe wa Red Tabara wakoze, kuko kandi wanakanguriye iz’i ngabo z’u Burundi kudashigikira Leta ya gitega ikomeje gutoteza abenegihugu no gushyira igihugu cyabo mu kaga, ni mu gihe u Burundi kuri ubu bukenye ibintu byinshi birimo kuba bubuze igitoro, isukari, amakara n’ibindi nko kuba amashanyarazi akunze gukomeza gucikagurika.
Red Tabara ni umutwe witwaje imbunda umaze imyaka ikababa icumi , aho uvuga ko ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa CNDD FDD.
Uyu mutwe ufite ibirindiro mu bice byo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, muri Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.