Repubulika ya demokarasi ya Congo yavuze ku gitero giheruka kugwamo abaturage benshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibikubiye mu itangazo ubutegetsi bwa Kinshasa bwashize hanze, ryamagana igitero bavuga ko cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukigaba mu baturage baherereye mu bice byo muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iri tangazo ryateweho umukono na minisitiri w’itumanaho n’itangaza makuru, Patrick Muyaya rivuga ko Guverinoma ya Kinshasa ibabajwe kandi yamaganye bikomeye igitero cyo ku ya 07/06/2024 cyabo mu byihebe bya ADF, cyagabwe mu duce turi muri Localité ya Masala, Mahihi na Kame muri teritware ya Beni mu Ntara ya Kivu Yaruguru.”
Rikomeza rivuga ko iki gitero cyahitanye abaturage 41 barimo 39 biciwe muri Localité za Masala na Mabibi, mu gihe abandi babiri biciwe muri Localité ya Kame.
Rigira riti: “Bose hamwe, abantu 41 bahatakarije ubuzima abandi hari bikorwa byinshi byangiritse.”
Rikomeza rigira riti: “Leta ya Kinshasa irihanganisha imiryango yaburiye abayo muri ibi bikorwa by’u bunyamanswa. Iri zeza ko izishura ikiguzi cy’ubuvuzi bw’abakomeretse, kandi ikanizeza umuhate wo gukora operasiyo simusiga zo gushakisha ibi byihebe, kandi n’ubundi zagiye zica intege bimwe muri byo, ndetse zikanagaruza abaturage benshi bari barafashwe bugwate.”
Umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukorana n’uwiyita leta ya kiyisilamu, wakunze kuvugwaho ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu by’u mwihariko ukorera muri teritware ya Beni, aho wakunze kwica urwagashinyaguro bamwe mu Banyekongo, ukanabatwikira inzu, ukanabatwikira ibyabo no kubisahura.
MCN.