Rimwe mumatorero akomye mu Uganda bafashe umwanya basengera abemera abahuje ibitsina kuryamana, babasabira kwihana.
Yanditswe n’a : Bruce Bahanda, tariki 11.06.2023, saa 11:05am, kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.
Ibi nibyatangajwe n’a Archibishop Kaziimba, wo mwitorero rya Canterbury, yabivuze kuruyu wa gatandatu, tariki 10.06.2023.
Archibishop Kaziimba, ubwo yaganiraga nitangaza makuru rya Daily Monitor, yavuzeko we arwanya ibi byaje arinzaduka zabaryamana bahuje ibitsina.
Maze avuga ko ibihugu by’Afrika nka Gana na Uganda bitandukanijwe kubera izompamvu zabaryamana bahuje ibitsina.
Arshibishop Stephen Kaziimba Mugalu yavuze ko itorero ryabo bafashe umwanya basengera umuyobozi w’umuryango w’Abangilikani ku isi ndetse n’Itorero ry’Ubwongereza kwihana urwo rukoza Soni.
Yakomeje avuga ko ababajwe n’uko inkunga ya Kiliziya Gatolika ya Uganda ishyigikiye kurwanya- amategeko arwanya abahuje ibitsina.
Archibishop Kaziimba yagize ati: “Archibishop Welby afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye ku bibazo bijanye nibyugarije si. Mumagambo ye aherutse kuvuga ku Itorero rya Uganda rishyigikiye cyane itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina muruyu mwaka 2023, yararengereye mumvugo ye.”
Tariki 7.06, uyumwaka wa 2023, Umukuru w’igihugu cya Uganda, Museveni, yasobanuye ko amategeko mashya atareba abantu bavuga ko ari LGBTQ ahubwo ko ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina ndetse n’abateza ibyago ibitsina byabo.
Icyakora, Archibishop Welby yagize ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma intara iyo ari yo yose yo mu muryango w’Abangilikani ishyigikira ayo mategeko.”
“Archibishop Welby n’abandi bayobozi benshi bo mu Burengerazuba basa n’abibwira ko itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina muruyu mwaka 2023 rihana abaryamana bahuje ibitsina. Ntabwo aribyo. ”
Archibishop Kaziimba yashubije mugenzi we Archibishop Welby asaba Uganda kwanga iryo tegeko rishya ati: “Inkunga yacu yagaragajwe neza n’amagambo twavuze mbere, bityo ntibisaba ko dusubiramo.”
Archibishop Kaziimba yongeye kwerekana ko arwanya impamvu ibihugu by’Afrika nka Gana na Uganda bitandukanijwe kubera ibimenyetso nk’ibyo.
Yanditse ati: “Ndibaza niba Archibishop Welby yaranditse kugira ngo ashishikarize Umwepiskopi w’Abangilikani wa Kupuro guharanira ku mugaragaro ko icyaha cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina mu gace k’Abarabu no mu Burasirazuba bwo Hagati”.
Mukwezi kwambere uyumwaka ( 2023), Global Fellowship, yemeje kutemera Archibishop wa Canterbury nk’igikoresho cyo gusabana mu ikoraniro ryabereye mu murwa mukuru w’u Rwanda, i Kigali.
Archibishop Kaziimba yashimangiye mu itumanaho ryo ku wa gatanu ati: “Itorero ry’Ubwongereza ryahisemo guhungabanya umubano we n’intara za orotodogisi mu gusangira.”