Robert arashinjwa kwivanga mu matora ya Chef-de Camp i Burundi.
Byiringiro Robert uwo Abanyamulenge bakunze kwita Umunyakagara baramushinja gucuragurira amatora ayo biteguriramo gutora umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo zibarizwa mu nkambi y’i Nyenkanda mu Burundi.
Ni mu matora ateganyijwe kuba tariki ya 22/05/2025, aho aya matora arimo abakandinda i cumi. Aba bose bariyamamariza umwanya umwe wa Chef-de Camp.
Muri aba bakandida barimo Abanyamulenge babiri, Abapfulero babiri, Umulega umwe Umuvila n’abandi.
Nk’uko babisobanura bavuga ko Abanyamulenge bose bari muri iyi nkambi bigiye hamwe batanga umukandida umwe uzabaserukira witwa Rukumbuzi Sebikabu.
Nyuma uwitwa Robert Byiringiro n’abandi bo mu kagara bamushigikiye batanga kandidatire ye, bityo Abanyamulenge baba bagize abakandinda babiri, ibyo aba Banyamulenge bavuga ko ari nko gucuragurira amatora ayo biteguriramo gutora umuyobozi mukuru w’i Kambi ya Nyenkanda.
Umutangabuhamya w’iyi nkuru yagize ati: “Icyo tunenga Byiringiro cya mbere ni uko yabigiyemo nyuma y’aho twari tumaze kwemeza uduhagararira twese Abanyamulenge! Kuba rero yarabigiyemo nyuma tubifata nko gucuragura.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi tumwangiye ni uko tuzi ko atoturengera wa munsi wangire nte, hubwo yoduhamba! Usibye n’icyo yotumarisha.”
Uyu Byiringiro no mu busanzwe aba Banyamulenge bari muri iyi nkambi bavuga ko azabasekera mu mbonerakure z’u Burundi zikabafunga ubundi zikanabagirira nabi.
Byiringiro ni mwene Byangurube , yahoze atuye mu Cyohagati i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo. Kwitwa akagara bivuze kuba igipinga kitavuga rumwe n’abandi Banyamulenge aho bari hose ku isi, kuko kandi bamushinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro yica Abanyamulenge mu Burasizuba bwa Congo..
I kambi ya Nyenkanda iherereye mu ntara ya Ruyigi, ikaba ibarizwamo impunzi z’Abanye-Congo zibarirwa mu bihumbi birenga 10.
Umuyobozi benda gutora abafite ubushobozi bwo kugeza ibibazo by’impunzi rusange ku bategetsi barebwa nabyo b’igihugu bahungiyemo, cyangwa akaba yakigeza ku buyobozi bwa HRC mu Burundi. Ubundi kandi hari n’ibibazo bimwe nabimwe ashobora gukemura atiriwe abijana mu nzego zohejuru.