Roger Lumbala n’abunganizi be banze kwitaba urukiko ku munsi wa kabiri w’urubanza
Ku munsi wa kabiri w’iburanisha ry’urubanza rwa Roger Lumbala, wahoze ari umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Ariko nk’uko byatangajwe n’urukiko, uregwa ndetse n’abamwunganira ntibitabiriye iburanisha ry’uyu munsi ku wa kane tariki ya 13/11/2025, ibintu byatunguye benshi bari bitabiriye iburanisha.
Roger Lumbala aregwa ibyaha bikomeye byibasira inyokomuntu, birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha uburetwa n’ibindi bikorwa by’ubugome byakorewe abasivili hagati y’umwaka wa 2000 na 2002, mu gihe igihugu cyari mu ntambara n’imvururu za politiki mu burasirazuba bwa RDC. Ibyaha bivugwa ko byakozwe mu gihe Lumbala yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wari urwanya ubutegetsi bw’icyo gihe.
Nk’uko byatangajwe n’abahagarariye ubushinjacyaha, kutitabira iburanisha kwa Lumbala n’abamwunganira bishobora kuba uburyo bwo gusubika cyangwa gukererwa ku bushake, ariko urukiko rwavuze ko ruzakomeza imirimo yarwo mu buryo bwubahiriza amategeko, mu gihe impamvu z’itabwaho ryabo zaba zidafite ishingiro.
Urukiko rwemeje ko rugiye gukurikirana impamvu nyazo zatumye uregwa n’abamwunganira batitabira, ndetse runibutsa ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, cyane cyane mu birego bikomeye nk’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Tubibutse ko uyu munyapolitiki ari kuburanishirizwa mu Bufaransa, aho yagejejwe imbere y’ubutabera mu rwego rwa juridiction universelle-amategeko yemerera icyo gihugu kuburanisha ibyaha bikomeye byakorewe ahandi ku isi.
Urubanza rwa Lumbala rukomeje gukurikiranwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo FIDH na Human Rights Watch, isaba ko ubutabera bukorwa mu mucyo, kandi ko abashinjwa bose bahabwa amahirwe angana yo kugaragaza ubwirinzi bwabo.





