Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.
Umwamikazi wa gospel muri Tanzania, Rose Muhando, yongeye kwandika izina rye mu mateka nyuma yo kwegukana ICON AWARD muri Tanzania Gospel Music Awards (TGMA) za 2025. Iki gihembo cyatangiwe i Dar es Salaam ku wa 15 Kamena 2025, gishyikirizwa abahanzi baba baragize uruhare rukomeye mu guteza imbere gospel mu gihugu no mu karere.
Muri icyo gikorwa cyitabiriwe n’abahanzi benshi bo muri gospel barimo Christina Shusho, Paul Clement, Japhet Zabron, n’abandi benshi bari bahatanira ibihembo bitandukanye, Rose Muhando yagaragajwe nk’umwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wa gospel. Komite yateguye irushanwa yavuze ko bahisemo Muhando kubera imyaka myinshi amaze akora indirimbo zafashije abantu benshi, ndetse n’uburyo yahaye icyerekezo abahanzi b’urutonde rushya.
Mu ijambo rye ryuje amarangamutima, Muhando yashimiye Imana n’abakunzi be bamuhora hafi. Yavuze ko iki gihembo ari icy’abahanzi bose ba gospel kandi ko kizamutera imbaraga zo gukora ibihangano bishya bigira icyo bihindura ku buzima bw’abumvise.
Rose Muhando, uzwi mu ndirimbo nka Nibebe, Utamu wa Yesu na Nibebe Tena, yakomeje kwerekana ko ari umuhanzi udasanzwe, kandi ubu ari gukomeza kwagurira ibikorwa bye mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Iki gihembo cyongeye kumushyira ku isonga mu bahanzi ba gospel muri Afurika y’Iburasirazuba.