Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora
Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, ariko umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura icyo gice nturabasubiza, ahubwo abasirikare bawo bitegeye uturango twaho, mu rwego rwo gushaka amayeri yo guhashya umwanzi.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaherereye muri ibyo bice, ayo baduhaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/09/2025.
Amakuru agira ati: “Bazindutse basuka ibisasu ku w’Ihene no mu nkengero zayo ndetse n’i Muchikachika.”
Akomeza ati: Wazalendo ni bo bari kubikora, ariko Twirwaneho ntirabasubiza yabihoreye.”
Wazalendo izindukiye muri icyo gikorwa, mu gihe ku munsi w’ejo ku wa kabiri drone y’Ingabo z’iki gihugu yiriwe izerera mu kirere cya Rugezi n’icya Mikenke.
Hari n’ubwo yagaragaye mu cya Point Zero, ndetse ikongera ikerekeza kwa Mulima.
Naho mu cyumweru gishize ahagana mu mpera zacyo, yishe abasivili batatu muri ibyo bice, nyuma yo kurekurira ibisasu byayo mu mihana batuyemo, uwa Rugezi n’uwa Mikenke.
Iki gice cya Rugezi cyaherukagamo imirwano ku wa mbere wa kiriya cyumweru, ni imirwano amakuru agaragaza yakubitiwemo bikomeye uru ruhande rwa Leta, kuko byarangiye ruyabangiye ingata bagasubira mu mashyamba baje baturukamo.