Rumenge atabaje amahanga ku karengane n’ubuzima bubi Abanyamulenge babayemo
Mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News, Rumenge Rugeyo Olivier, wahoze ari umukandida ku mwanya w’umudepite mu karere ka Fizi, yatangaje ko abaturage b’Abanyamulenge babayeho mu buzima buteye inkeke, aho babuzwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze nk’umunyu, isabune, amavuta n’isukari. Yavuze ko ibi bikorwa ari uburyo bwo kubahutaza no kubambura uburenganzira nk’abantu.
Rumenge yagize ati:
“Abanyamulenge babayeho mu buryo bubabaje. Ibyo bakorerwa ni ugushaka kubamara bucece, ndetse kandi batandukanywa n’abandi Banye-Congo bikozwe n’ubutegetsi bw’igihugu cya RDC n’icy’u Burundi.”
Yibajije impamvu isi iceceka kandi irebera akarengane gakorerwa uyu muryango, avuga ko ubwicanyi n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bakomeje gukorerwa n’ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’imitwe ya Wazalendo, FDLR hamwe n’abasirikare ba FARDC.
Rumenge yaburiye Umuryango Mpuzamahanga agira ati: “Turatabaza, turasaba isi guhagurukira iki kibazo vuba na bwangu, kuko ibi bikorwa ni icyago gikomeye ku mahoro n’uburenganzira bwa muntu. Ibi biri kuba mu misozi miremire y’i Mulenge ntaho bitaniye n’andi mahano yabaye ku isi, kuko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko hari umugambi uteguwe neza wo kurimbura Abanyamulenge.”
Yasoje ashinja Leta ya RDC n’iy’u Burundi kuba inyuma y’ibi bikorwa, asaba amahanga kudaceceka, ahubwo agatanga ubutabera n’ubutabazi kuri uyu mjryango uri mu kaga.






