Rumenge Yashimiye MRDP–Twirwaneho ku Gushyiraho Ubuyobozi Bushya bwa Teritware
Olivier Rugeyo Rumenge yashimiye umutwe wa MRDP–Twirwaneho ku gikorwa cyo gushyiraho ubuyobozi bushya bwa Teritware ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi teritware iri mu bice uyu mutwe ugenzura kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Mu butumwa bwe, Rumenge yavuze ko ishyirwaho ry’ubu buyobozi rigamije kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibibazo byabo bya buri munsi, binyuze mu micungire ibegereye abaturage kandi ishingiye ku byifuzo byabo.
Yagize ati: “Dukomeje gushimira ubuyobozi bwashinzwe na MRDP–Twirwaneho muri Teritware ya Minembwe, haba mu nzego zitandukanye zirimo uburobyi, ubworozi, ubwikorezi n’itumanaho, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, n’izindi nzego z’ingenzi.”
Yakomeje ashimangira ko ibi bikorwa bigaragaza intambwe iganisha ku mahoro mu karere k’imisozi miremire y’i Mulenge, anasaba abaturage gushyigikira abayobozi bashyizweho hagamijwe kunoza imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abaturage no guteza imbere imibereho myiza rusange.
Nubwo Rumenge atigeze atangaza amazina y’abayobozi bashyizweho, yasoje ubutumwa bwe yifuriza abaturage ba Teritware ya Minembwe n’abayobozi bashya umwaka mushya wa 2026 uzarangwemo amahoro, ubumwe n’ibyishimo, ashimangira icyizere cy’ejo hazaza gishingiye ku bufatanye n’ubwumvikane.







