Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi y Congo zigabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Rurambo, Twirwaneho yarwanye ku baturage maze iziha isomo rikomeye inabambura n’intwaro zirimo iziremereye.
Bikubiye mu butumwa Minembwe Capital News yahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/07/2025, aho ubwo butumwa bugira buti: “Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari zagabye ibitero mu Banyamulenge. Urugamba rwaberaga mu irango ryo mu Rwikubo.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Kuri ubu aba barwana ku ruhande rwa Leta bahunze, bageze mu Rudefu iyo baturutse bagaba ibitero.”
Usibye kuba abo mu ruhande rwa Leta bakijijwe n’amaguru barahunga, banambuwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda iremereye ya Twelve n’izindi zo mu bwoko bwa Mashin Gun, ndetse n’izindi ntoya, nk’uko bikomeje kuvugwa n’abari muri ibyo bice.
Ibi bitero iri huriro ry’Ingabo za RDC zabitangije ku munsi w’ejo ku wa kane, aho zabigabye zivuye mu Masango no mu Rudefu.
Mu gitondo kandi zakomereje biriya bitero muri iki gice cya Rwikubo n’ubundi aho zari zabigabye n’ejo ku wa kane, ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga iby’uyu munsi ntibyigeze bizihira, kuko zagihuriyemo n’akaga gakomeye.
Kuri ubu Twirwaneho n’iyo igenzura kariya gace kari kagabwemo ibitero, ndetse n’inkengero zako nyuma y’uko abari bakoze ibyo bitero bahunze.
Ibi bitero ingabo z’u Burundi n’iza Congo zabikoze mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati ya RDC na AFC/M23.
Gusa, amakuru ava yo avuga ko impande ziganira ntizihuriza hamwe ahanini kubyifuzo bya buri ruhande, ariko kandi ibiganiro biracyakomeje.