• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, August 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Rwa mbikaniye mu misozi ya Uvira biracika.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 18, 2025
in Conflict & Security
0
Rwa mbikaniye mu misozi ya Uvira biracika.
131
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Rwa mbikaniye mu misozi ya Uvira biracika.

You might also like

I Goma no mu nkengero zayo hagabwe ibitero bikaze.

Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.

Akavuyo katejwe na Wazalendo i Uvira kateje impagarara ku Banyamulenge.

Ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi zateye mu misozi ya Rurambo igenzurwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, iyi mitwe izusubiza inyuma, nk’uko amasoko yacu atandukanye abigaragaza.

Ahagana isaha zi gicamunsi cy’ejo ku wa gatandatu tariki ya 17/05/2025, ni bwo ibyo bitero byagabwe mu gace ka Kageregere ko mu misozi ya Rurambo.

Aka gace kagabwemo icyo gitero gikaze bizwi ko gaherereye muri Grupema ya Kigoma mu gihe cheferi yo ari iya Bafuliru muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru atangwa n’uru ruhande rwa Leta avuga ko kiriya gitero rwagabye muri aka gace zirukanye uruhande rwa Twirwaneho na M23, mu gihe andi makuru yo ahamya ko uru ruhande rwa Leta ko rwaboneye ibyago bikomeye muri iki gitero.

Ni byago amakuru akomeza avuga ko FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bakomereketse ku bwinshi ndetse abandi bafatwa mpiri.

Si ugukomerekaga gusa no gufatwa mpiri, kuko kandi abenshi bo muri bo bahasize ubuzima nubwo kumenya umubare wabo bikigoranye.

Ikindi ni uko izi ngabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa muri iki gitero zagabye i Kageregere zaje ziturutse mu nzira zirenze imwe, harimo iya Gatobwe na Masango.

Nyamara abarwanyi bo muri Twirwaneho na M23 nubwo aribo bagabweho icyo gitero, ariko babashe gukubita inshuro ababagabyeho igitero, nk’uko amasoko yacu atandukanye abihamya.

Hejuru y’ibyo, iyi mirwano yabereye muri ibyo bice yumvikaniyemo imbunda ziremereye n’izoroheje, kandi bikavugwa ko itari yoroshye namba, nubwo byarangiye abagabye iki gitero basubijwe inyuma.

Tubibutsa ko iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi ibiri umugaba mukuru w’Ingabo za Congo n’uw’u Burundi bavuye mu nama i Uvira.

Ni nama bivugwa ko yariyo gukomeza Wazalendo, FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi. Nyuma y’aho ndetse aba bakuru b’ingabo bahaviriye ku wa gatatu muri iki cyumweru, bahise bohereza izi ngabo zabo ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

Bikavugwa ko ari nayo mpamvu uru ruhande rwa Leta rwahise rutangira kugaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, baherereye mu misozi ya Uvira.

Tags: ImirwanoKageregereRuramboUvira
Share52Tweet33Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

I Goma no mu nkengero zayo hagabwe ibitero bikaze.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
I Goma no mu nkengero zayo hagabwe ibitero bikaze.

I Goma no mu nkengero zayo hagabwe ibitero bikaze. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce turi mu nkengero z'umujyi wa Goma ndetse...

Read moreDetails

Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.

Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira. Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo wo mu ngabo zishinzwe umutekano wa Komanda secteur wa Uvira muri...

Read moreDetails

Akavuyo katejwe na Wazalendo i Uvira kateje impagarara ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
Akavuyo katejwe na Wazalendo i Uvira kateje impagarara ku Banyamulenge.

Akavuyo katejwe na Wazalendo i Uvira kateje impagarara ku Banyamulenge. Mu mujyi wa Uvira muri Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Wazalendo bakorera ubutegetsi...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yafashe umwanzuro ukakaye ku ba canshuro barwana ku ruhande rwa RDC.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
AFC/M23/MRDP yafashe umwanzuro ukakaye ku ba canshuro barwana ku ruhande rwa RDC.

AFC/M23/MRDP yafashe umwanzuro ukakaye ku ba canshuro barwana ku ruhande rwa RDC. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryafashe icyemezo gishya ivuga ko itazongera kubabarira abacanshuro barwanirira ubutegetsi...

Read moreDetails

Abantu 14 barimo n’abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa muri RDC.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
Abantu 14 barimo n’abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa muri RDC.

Abantu 14 barimo n'abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa muri RDC. Urukiko rukuru rw'igisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ruherereye i Beni muri Kivu y'Amajyaruguru, rwakatiye abantu 14 barimo...

Read moreDetails
Next Post
Muri Rusizi hasanzwe imirambo y’ingabo za FARDC.

Muri Rusizi hasanzwe imirambo y'ingabo za FARDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?