Rwa mbikanye hagati y’u Buhinde na Pakistan ivumbi riratumuka.
Igisirikare cy’u Buhinde cyarasanye bikomeye n’icya Pakistan, nyuma y’aho ibihugu byombi byari bigize iminsi bipfa agace ka Kshimir. Buri ruhande rwita aka gace akako.
Imirwano hagati y’igisirikare cy’u Buhinde n’icya Pakistan, bivugwa ko yabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/05/2025.
Ni imirwano amakuru ava muri ibyo bice avuga ko yabereye mu duce twa Poonch na Tangdar duherereye mu karere ka Kashimir kari k’u ruhande rw’u Buhinde.
Iri rasana hagati y’impande zombi, ryaguyemo abantu 15 bo ku ruhande rw’u Buhinde, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Kimweho, Pakistan yatangaje ko abantu 26 bishwe n’ibitero by’indege byagabwe ku butaka bwayo, mbere yuko iri sana riba.
Pakistan kandi ikaba ishinja u Buhinde gucumbikira abarwanyi bagabye igitero mu karere ka Kashimir iyobowe n’u Buhinde, bityo iki gihugu kikavuga ko ibitero cyakoze biri mu rwego rwo kwihorera.
Mu gihe u Buhinde bwo buvuga ko bwagabye ibitero ahantu icyenda hari ibikorwa ivuga ko ari byabariya barwanyi, ariko ko nta gikorwa cya Pakistan cya gisirikare yarasheho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.
Pakistan ihakana ibirego byo gucumbikira abarwanyi ikavuga ko u Buhinde bwarashe ahantu hatandatu, ndetse igisirikare cya Pakistan kikaba cyahanuye indege 5 z’u Buhinde, ariko ntaruhande rwigenga rwemeje ayo makuru.
Bimwe mu bihugu bikomeye ku isi birimo n’u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi byasabye Pakistan n’u Buhinde guhagarika ubushamirane, naho u Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’uwo mwuka w’intambara hagati ya Pakistan n’u Buhinde.
Ibitangazamamakuru byinshi, bivuga ko umubano w’impande zombi wabaye mubi cyane nyuma y’igitero cyo mu kwezi gushize aho abarwanyi bishe abantu 26 mu gace ka Pahalgam ko mu ntara ya Kashimir m’u Buhinde.