• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Rwanda: hatanzwe umucyo ku nsengero zigiye gusenywa nyuma yo kuzifunga.

minebwenews by minebwenews
August 27, 2024
in Regional Politics
0
Rwanda: hatanzwe umucyo ku nsengero zigiye gusenywa nyuma yo kuzifunga.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hatanzwe umucyo ku nsengero zigiye gusenywa nyuma yo kuzifunga.

You might also like

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

Ni bikubiye mu byatangajwe na minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko mu igenzura ry’insengero rimaze iminsi rikorwa hari inyubako 336 zisengerwamo basanze zimaze zitakomeza gukorerwamo ibikorwa by’amasengesho zikaba zigomba gukurwaho.

Iri genzura ry’insengero ryakozwe mu gihugu, ryageze ku nzu zisengerwamo 14094, zikoreshwa n’amadini atandukanye n’insengero, risiga izirenga 9000 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana ubwo yari mu kiganiro imboni cya RBA yatangaje ko hari insengero zigera kuri 600 basanze zitagomba gufungurwa harimo n’izingomba gusenywa kuko zubatswe ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Yagize ati: Ibi ntitubikora twihishye kuko tuba turi kumwe nabashinze izi nsengero. Kandi ubwabo baravuga ati umuti iyi nzu ni ukuyisenya.”

Yahamije ko mu gihe urusengero rw’ubatswe ahantu abantu badashobora gutura igomba gusenywa.

Ati: “ntabwo wambwira ngo ejo urongera uyivugurure wongere uhakorere, ntabwo bishoboka.”

Yanagaragaje ko hari nsengero zitazafungurwa kuko basanze ari iz’amadini yanditse ariko ba nyirayo bagendana ibyangombwa byayo mu mufuka, bagakodesha inzu yari isanzwe ikoreshwa mu kwakira inama, iduka n’ibindi bikorwa bigahindurwa insengero, mu gihe baba bahavuye zigakoreshwa ibindi.

Ati: “Ntabwo wavuga ngo mfite itorero ridafite ahantu rikorera, ibyangombwa mbigendana mu mufuka nkaza ngakodesha inzu ikorerwamo ibindi bintu.”

Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko gufunga insengero bitavuze gufunga idini kuko rishobora kuba ari rimwe rifite inzu zisengerwamo nyinshi, bityo hashobora gufungwa imwe izindi zikomeje gukora.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB ruherutse gutangaza ko mu mpera z’u mwaka ushize, rwahuye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere kuva ku rwego rw’Akarere, rubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryarangiye mu kwezi kwa Cyenda umwaka w’ 2023.

Iryo tegeko ryateganyaga ko bashoboye kuzuza ibindi ariko byagera ku by’impamyabumenyi ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n’ibindi kandi yarangiye mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize.

Mu kwezi kwa Gatanu 2024 kandi ngo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwandikiye abayobozi b’amadini bose ibasaba impapuro zerekana ku bayayobora n’urwego rw’amashuri bafite ariko bose ntibashobora.

Ubutayu 110 bwafunzwe burundu.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko mu gihe cyo kugenzura insengero hari n’ahandi hantu harenga 110 basanze abaturage basengera mu misozi, mu vumo, ku masumo y’amazi, mu myobo n’ahandi ndetse bamwe bakahakubitirwa n’inkuba.

Ati: “Murabizi ko hari Abanyarwanda benshi wabonaga basengera ahantu henshi, mu misozi ahantu hari amasumo y’amazi, mu buvumo, hari ibitare ari byo twitaga ubutayu, ni byinshi bidafite n’ikintu na kimwe cy’umutekano kihabera ukumva ngo inkuba yakubise abantu batanu, yabakubitiye mu biti wajya kureba ugasanga ni abantu bari bagiye gusengerayo ari ahantu hateye ikibazo.

Avuga ko bumvikanye ko aho hantu hafungwa kubera ko aho hantu nta mpamvu y’uko abantu bajya kuhakorera ibikorwa by’amasengesho kuko nta kintu gishobora kurinda abantu aho ngaho. Nta mazu ahari, ni ahantu abantu bahurira, ni mu myobo.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaye ko nibura Abanyarwanda 390000 batagira idini, Abakristo Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40%, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.

                 MCN.
Tags: InsengeroZigiye gusenywa mu Rwanda
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
1
Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by’i ngabo z’u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n’amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge

Hon. Nyarugabo ashyize ukuri hanze ku by'i ngabo z'u Burundi zikorera i Mulenge, ananenga n'amahanga arebera iyicarubuzo zikorera Abanyamulenge Me.Moise Nyarugabo uzwi cyane muri politiki ya Repubulika ya...

Read moreDetails

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye “guhangana aho gusabiriza”

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba, ababwira ko bakwiye "guhangana aho gusabiriza" Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ko mu bibabazo igihugu cyabo gifite...

Read moreDetails

Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

by Bahanda Bruce
October 25, 2025
0
Igihano gitangaje cya hanishijwe abasirikare b’u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC

Igihano gitangaje cyahanishijwe abasirikare b'u Burundi bishyuzaga umushahara barwaniye muri RDC Abasirikare b'u Burundi bahanishijwe kuzenguruka u Burundi n'amaguru nyuma y'uko bishyuzaga umushara barwaniye muri Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

AFC/M23 yakomoje ku biganiro ivugwamo na perezida Evariste Ndayishimiye Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC /M23 ryavuze ko amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro na perezida w'u Burundi, Evariste...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails
Next Post
Hatangajwe ibindi bishya mu rubanza rwabaregwa kugerageza gu kubita ku deta ubutegetsi bwa Kinshasa.

Hatangajwe ibindi bishya mu rubanza rwabaregwa kugerageza gu kubita ku deta ubutegetsi bwa Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?