
Rwandair yatangije ingendo zayo Kigali na Paris mu Bufaransa.
Bwambere Rwandair Indege ya leta ya Kigali, yageze ku kibuga cy’indege gikuru cy’umurwa mukuru w’Ubufaransa. Akaba aruyumunsi ingendo ziyi ndege zasubukuye ningendo zagura Ubucuruzi hagati yibi bihugu byombi.
Ubutegetsi bw’Ubufaransa n’ubw’u Rwanda bwamaze igihe kinini burebana nabi kubera uruhare Kigali ishinja Paris muri Genoside yo mumumwaka wa 1994.
Umubano wongeye kuba mwiza ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, kuba Rwandair izajya ijyayo gatatu mu cyumweru ni ikimenyetso cy’impinduka.
Urubuga rw’ikibuga cy’indege cya Paris rwatangaje ko ari “ibyishimo kwakira i Paris urugendo rwa mbere rw’indege ya Rwandair,” ruvuga ko indege ya Airbus A330-300 ariyo izajya iyajyayo.
Uyu ni umurwa mukuru wa kabiri i Burayi indege za Rwandair zigiye kujya zijyamo nyuma ya Bruxelles na Londres. Isanzwe ijya mu bindi byerekezo birenga 20 muri Africa na Aziya.
Rwandair ivuga ko urugendo hagati ya Kigali na Paris rumara amasaha umunani n’igice.
Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda banenga ko imicungire y’iyi kompanyi ya leta itajya ishyirwa kumugaragaro.
