Rwongeye kwa mbikana hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ni imirwano ikaze yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 26/07/2024, ibera mu duce two muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho hari hahanganye uruhande rwa m23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, nuko iyi mirwano yabereye mu duce dutandukanye two muri Grupema ya Bashali-Mokoto, ho muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahitwa Mpati, Nyange na Bibwe niho hiriwe imirwano kuri uyu wa Gatanu w’ejo hashize.
Ay’amakuru kandi avuga ko uruhande rw’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko ari rwo rwagabye ibyo bitero mu birindiro by’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga wo muri M23.
Gusa, uru rugamba ntirwigeze ruhira uruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa, kuko nubwo ari rwo rwagabye ibitero ariko byarangiye M23 ibasutseho umuriro w’imbunda maze uru ruhande rwa leta ya Kinshasa rukizwa n’amaguru, nk’uko bikomeje kuvugwa n’abaturiye ibyo bice.
Ikindi nuko iyi mirwano yafashe umwanya munini, kuko muri ibyo bice, hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito kuva igihe c’isaha z’igitondo kugeza amasaha y’igicamunsi. Ariko kugeza ubu M23 iracyagenzura biriya bice byabereyemo imirwano.
Iyi mirwano yabaye mu gihe komanda uyoboye operasiyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Chiko Tshitambwe yari avuye mu ruzinduko yari amazemo iminsi irenga itatu aho yari yarahamagawe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.
Ahagana isaha z’umugoroba zo ku munsi w’ejo hashize nibwo yongeye gusesekara i Goma ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.