Rwongeye kwambikana bikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye kurwana n’izo mu mutwe wa M23 mu bice byo muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Congo.
Iyi mirwano yabaye ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 22/06/2025, aho yabereye mu gace ka Nyanzale no mu nkengero zayo.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yongeye gutuma abasivili benshi baho bahunga bahungira mu bindi bice bitekanye.
Sosiyete sivili ikorera muri ibyo bice yavuze ko iyo mirwano ko yakomeje na nyuma ya saa sita z’amanywa yo ku cyumweru, ngo mu gihe kandi yari yabaye no mu gitondo cyo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Iyi sosiyete sivili igasobanura ko ari Wazalendo bari bagabye ibitero kuri AFC/M23 ubundi na yo ikora umuti nk’uko ihora ibikora isubiza ibyo bitero inyuma.
Gusa muri izo nyandiko za sosiyete sivili zikomeza zivuga ko zitazi umubare wabapfiriye muri iyo mirwano, ariko ko habonetse imirambo itatu ya Wazalendo mu nkengero za centre ya Nyanzale.
Iki gice cya Nyanzale kigenzurwa n’umutwe wa M23 kuva umwaka ushize, kuko wacyigaruriye mu kwezi kwa gatatu muri uwo mwaka wa 2024.
Iyi mirwano irimo kuba mu gihe ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo, biyowe na Qatar byari bigihagaze kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ni mu gihe ubwo ibyo biganiro biheruka, impande zombi zivanye mu biganiro zirataha, kuva ubwo nta kindi kiratangazwa, usibye kuvuga ko abakuriye inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro bahawe na Qatar bazabyumvikanaho, mbere yo kugaruka ku meza y’ibiganiro.