Rwongeye kwambikana biracuka hagati ya FARDC na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo.
Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR yagabye ibitero ku mutwe wa M23 mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo maze uza kuzikubita inshuro.
Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 14/05/2025, ni bwo habaye ibyo bitero bigabwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu duce tugenzurwa na AFC/M23.
Nk’uko amakuru abisobanura biriya bitero byagabwe mu duce twa Tchofu na Kasheke two muri teritware ya Kalehe, ndetse no mu twa Kabamba na Mabingu two muri teritware ya Kabare isanzwe ihana imbibi n’iyi ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo bitero iri huriro ryabikoze mu gihe no ku wa kabiri ryari ryiriwe rirwanira mu duce twa Remera na Kasheke ho muri teritware ya Kalehe.
Ni imirwano amakuru avuga ko uyu mutwe wa M23 wayikubitiyemo kubi ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Aya makuru akomeza avuga ko M23 no kuri uyu wa gatatu yakomeje gukubita iri huriro rirwanirira Leta y’i Kinshasa nyuma y’aho yari yahawe umusaada n’izindi ngabo zayo zaturutse i Goma, bikarangira Wazalendo, FDLR Ingabo za Congo n’iz’u Burundi zihungiye mu mashyamba.
Hagataho, hari amakuru avuga ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu i Uvira habereye inama yahuriyemo abayobozi b’igisirikare cy’u Burundi n’aba FARDC baje bava i Kinshasa. Bikavugwa ko iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko imirwano ikomeza kugira ngo bisubize ibice bitandukanye bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23.
Ibyo bice ni Minembwe, Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu ndetse n’ahandi. Ni mu gihe hari amakuru agize iminsi avugwa ko ingabo nyinshi za FARDC n’iz’u Burundi zazamutse kugaba ibitero mu Minembwe. Kuri ubu zikaba ziherereye kwa Mulima aho ziri kwitegurira uko zizatera muri icyo gice.