Igihugu ca Republika ya Tanzania ngo ntikizatanga ingabo mu muryango wa SADC muzigenwe koherezwa M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Uriya muryango wa SADC, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 04/11/2023, Abakuru b’ibihugu bihuriye muri uwo muryango bateraniye i Luanda, mugihugu ca Republika ya Angola.
Nk’uko ay’amakuru abivuga muri iyo Nama higiwemo ibintu bitandukanye ahanini bibanze k’umutekano muke uri M’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Perezida Joâo Lorenço, wari usanzwe afite ishingano zokuyobora uwo muryango yongeye kugirirwa icyizere n’abari bahateraniye bongera kumutora kuba umuhuza mubiganiro bya RDC na Kigali, kugirango amahoro aboneke M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
I y’i Nama n’ubundi yanashimiye i Gihugu cya Madagascar na RDC muburyo bakomeje gutegura amatora neza ateganijwe kuba muri ibyo bihugu byombi, aho Madagascar izatora m’umpera z’ukwezi kwa 11 mugihe RDC yo izatora m’umpera z’ukwezi kwa Cumi nabiri(12).
Ibihugu bya SADC byavuzeko bihangayikishijwe n’umutekano muke uri M’uburasirazuba bwa Congo, aho abaturage barimo kubiboneramo ibibazo bijanye n’inzara kubura ibiribwa biturutse mukutubahiriza amasezerano yohugaharika intambara bavugako byakozwe n’inyeshamba za M23.
Higiwemo kandi kohereza ingabo z’uyu muryango M’uburasirazuba bwa RDC, kugira ngo zigarure amahoro ahari umutekano muke.
Bikavugwa ko uyu muryango wa SADC bemeranije ko izo Ngabo zizakoresha amafranga angana namiliyoni magana atanu y’idorali z’Amanyamerika.
Ay’amafranga ngwakazava mu musanzu wabur’igihugu kiri muri uwo muryango wa SADC. Gusa bemezanije nokuzashaka abatera nkunga. Kiriya gihugu ca Tanzania bikavugwa ko cyo kitazatanga ingabo ndetse n’Amafranga.
By Bruce Bahanda.