SADC yongereye igihe ingabo zayo muri RDC, inamagana uruhande rwishe agahenge.
Umuryango wa SADC wafashe icyemezo cyo kongera iminsi 365 ingabo zayo kuguma mu butumwa bwa gisirikare zirimo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/11/2024 mu nama ya huje abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize uyu muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe.
Mu itangazo SADC yashyize hanze nyuma yiriya nama, rivuga ko “yashimye ko abayoboye ingabo zayo mu Burasirazuba bwa RDC n’abandi bose boherejwe mu butumwa bwa mahoro muri icyo gihugu bagumayo.”
Uyu muryango wanagaragaje impungenge ku izamba ry’umutekano muri RDC, unamagana kuba agahenge ko guhagarika imirwano kari karemeranijwe mu kwezi kwa munani karishwe.
Maze bahera ko basaba M23 n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) gushyira mu bikorwa ibyo guhagarika imirwano biyemeje.
Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa SADC, bashimangiye ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byerekeye amasezerano yo gutabarana. Banavuga ko basenyeye ku mugozi umwe mu guha ubufasha RDC mu ntambara irimo n’umutwe wa M23.
Ariko kugeza ubu ingabo za SADC zimaze umwaka muri ubu butumwa ntiziratanga umusaruro ufatika, kuko M23 ikigenzura ibice bitandukanye byo muri Kivu Yaruguru.
Usibye nibyo uyu mutwe ukaba ukomeje gushyinga inzego z’ubuyobozi mu bice bitandukanye byo muri iyi ntara.
SADC ifite ingabo ku butaka bwa RDC kuva mu kwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2023, ikaba yarazoherejeyo mu butumwa bwo gufasha iza RDC ku rwanya umutwe wa M23.
Iz’i ngabo zigizwe n’izo muri Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
[url=https://fastpriligy.top/]priligy side effects[/url] Baby Dust to everyone пёЏ
Once individuals with clinical hypothyroidism begin taking levothyroxine, their metabolism appears to speed up, but it is actually normalizing to the homeostatic baseline for that individual [url=https://fastpriligy.top/]can i buy priligy in mexico[/url] If you are like me and still need to wear glasses, check out these lightweight computer glasses that effectively reduce blue light by up to 90, immediately reducing eyestrain and its associated effects including headaches, dry eyes, tired eyes, and blurred vision
Does your dry mouth interfere with taste [url=https://fastpriligy.top/]priligy and cialis together[/url] There will be fewer tracks but more of them operating successfully
Preparation of tissue [url=https://fastpriligy.top/]priligy dapoxetine review[/url] eCollection 2020 Jan 14