Sange mu Gahinda: FARDC Irashinjwa Kwica Abasivili mu Mirwano Yahindutse Ubwicanyi
Amakuru akomeje kuva mu kibaya cya Rusizi, mu gace ka Sange gaherereye muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akomeje gutera impungenge n’akababaro. Biravugwa ko ingabo za FARDC zishe abaturage benshi b’inzirakarengane.
Byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 07/12/2025, ubwo ibintu byasubiraga irudubi nyuma yuko FARDC itakaje ibice bikomeye harimo Luvungi, Bwegera na Lubirizi, byose bifashwe n’umutwe wa AFC/M23.
Nyuma yo gusubira inyuma, amakuru yemeza ko ubuyobozi bwa gisirikare bwashyizeho itegeko ko abasirikare basabwa kurwanira icyo gice uko byagenda kose. Ariko ibintu byahinduye isura ubwo impaka hagati y’abasirikare ba FARDC ziravuka zikavamo kurasana hagati yabo, bikurikirwa no kurasa ibisasu binini byaguye mu baturage.
Ababonye ibyabaye bavuze ko ibisasu byarashwe mu baturage byahitanye abantu benshi babarirwa mu mirongo 40 irenga, abandi benshi barakomereka bikomeye. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, hagaragara imirambo irambaraye mu muhanda winjira muri Sange Centre, muri byo hagaragara n’umuturage uvuga ati:
“FARDC yishe abantu hano muri Sange. Yateye ibombe ryica abantu benshi.”
Si abaturage bonyine babiguyemo; ngo ikindi gisasu cya FARDC cyaguye mu birindiro by’ingabo z’u Burundi, cicamo abasirikare barenga 10, ibintu byarushijeho gukurura umwuka mubi hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Aka gace ka Sange kari mu birometero hafi 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, kakaba gatuwe cyane n’abanyagihugu bo mu bwoko bw’Abapfulero, ubwoko buvukamo Depite Justin Bitakwira, ukunze kuvugwa mu mvugo z’urwango ku Batutsi no mu bibazo by’amoko byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa by’intambara muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje kwiyongera, naho abaturage b’inzirakarengane bakomeje kugwa mu makimbirane atabareba. Intambara hagati ya FARDC n’AFC/M23 ikomeje kuzana ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, mu gihe abahagarariye uburenganzira bwa muntu basaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byabaye muri Sange, kugira ngo ukuri kumenyekane kandi ababishe babiryozwe.






