Abaturage baturiye agace ka Minova, muri Grupema ya Buzi, teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, batewe n’ubwoba nyuma y’uko ibyo bice bya hungiyemo abasirikare benshi b’u Burundi harimo n’aba FARDC ndetse na FDLR.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/02/2024, nibwo bya menyekanye ko ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bipakanye n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byigaruriwe na M23 ahanini unyuze Minova, ni mu mirwano ikomeye yabaye k’u wa Gatanu, yasakiranije ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na M23.
Amakuru yizewe avuga ko villages(Localite) zigize Grupema ya Mupfunyi, muri teritware ya Masisi, nizo zigaruriwe na M23, ibi bice akaba aribyo bihuza Intara ya Kivu Yaruguru na Kivu y’Epfo, unyuze Minova, muri teritware ya Kalehe.Ibyo bice nk’uko MCN yahawe amakuru, harimo Shanga, i Shasha, Bwerimana, Kihindo, Kituva, Bukabati na Nyamubingwa.
K’urundi ruhande amakuru yashizwe hanze n’abakora mu by’ubuvuzi kuri Santire ya Kirotshe, bavuze ko M23 kuri ubu igenzura umuhanda wose wa Goma-Minova, uka manuka ukagera ku muhanda wa Sake-Minova, harimo ko na Santire ya Kirotshe ko yamaze kuja mu maboko y’ingabo za M23.
Gusa abaturage bakomeje guta izabo bamwe bahunga bagana mu bice M23 yamaze kwigarurira abandi bahunga bagana mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.