Santos wabaga Bunia yatawe muri yombi.
Umugabo w’Umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, witwa Masuwa Santos, wari ufungiwe i Bunia yoherejwe gufungirwa i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibyumweru bibiri byari bishyize Masuwa Santos yarafungiwe i Bunia mu ntara ya Ituri, akaba ari naho yafatiwe, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umwe wo mu muryango we.
Urwego rushinzwe ubutasi rwa ANR muri Bunia, nirwo rwari rwa mutaye muri yombi, nyuma yo ku mukekera kuvugana n’umutwe wa M23.
Byanavuzwe ko “ubwo bwana Masuwa yari amaze kubona ko ANR ikomeje kumugendaho byahato nahato, yahise aja ku cyicaro cyayo kiri i Bunia, kubabaza impamvu akomeje kugendwaha n’abantu babo!” Abandi nabo niko guhita bamuta mu kasho.
Ariko nubwo ANR yamukekekeraga ibyo, ariko nti byari ukuri, nk’uko umwe mu bantu bahafi ye yabyiganiye MCN, aho yagize ati: “Santos yaragambaniwe! Yakoraga mu mushinga umwe hano ukomeye.”
Yakomeje avuga ko “kuba kandi uyu mugabo yarazwi cyane , nabyo biri mu byatumye agambanirwa.”
Ati: “Amoko yose aturiye i Bunia aramuzi, nk”Abagegeri, Abanyanga, Abahema n’Abaruru n’abandi. Si nshidikanya ko bitari mu byotuma agirirwa ishyari, ndetse bakamukekera nibyo byose byo gukundisha abantu m23.”
Habaye ku wa kane, ni bwo yavanwe muri gereza yarafungiwemo i Bunia, yoherezwa gufungirwa i Kinshasa.
Byanasobanuwe ko naha i Kinshasa, yoherejwe gufungirwa yo, akiri mu maboko yaruriya rwego rushinzwe ubutasi rwa ANR.