Senateri Lindsey Graham Yashimye AFC/M23 Kukuva muri Uvira, Agaya Ibitero Bikomeje
Senateri Lindsey Graham, uhagarariye Leta ya Carolina mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ashimishijwe n’icyemezo cy’ihuriro AFC/M23 cyo gukura abarwanyi bayo mu mujyi wa Uvira, ariko anagaragaza impungenge zikomeye ku bitero bikomeje kugabwa kuri iri huriro nubwo ryubahirije iyo ntambwe yatekerezwaga nk’iyubaka icyizere mu biganiro by’amahoro.
Tariki ya 17 na 18/12/025, abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva mu mujyi wa Uvira, intambwe yafashwe mu rwego rwo gusubiza ku cyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iri mu bafatanyabikorwa bakomeye mu biganiro by’amahoro bigamije gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Mbere y’uko AFC/M23 itangira gushyira mu bikorwa gusoka muri Uvira, iri huriro ryari ryatangaje ko ingabo za Leta ya RDC zitagomba guhita zisubira mu mujyi wa Uvira, risaba ko abahuza mpuzamahanga barimo Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda abasivili no gukumira icyuho cy’umutekano cyashoboraga kuvuka.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, yavuze ko iyo ntambwe ari iy’ingenzi ariko igomba guherekezwa n’ingamba zifatika zo kurinda abaturage. Yagize ati: “Ni intambwe nziza kubona ingabo za M23 ziva muri Uvira, ariko icyiza kurushaho ni ukubona umutekano w’umujyi n’abawutuye urindwa n’ingabo zidafite ingengabitekerezo mbi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Nubwo iki cyemezo cyafashwe, ibirindiro bya AFC/M23 mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri teritwari ya Masisi, byakomeje kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC, nk’uko amakuru atandukanye abivuga.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yatangaje ko itanyuzwe n’icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva muri Uvira gusa, ishimangira ko iri huriro rigomba gukura abarwanyi baryo mu bice byose rigenzura. Ibi bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Doha muri Qatar, bigamije gushaka igisubizo cya politiki ku makimbirane amaze imyaka myinshi.
Mu ijoro ryo ku wa 18/12/ 2025, Senateri Lindsey Graham yagarutse kuri aya makuru, agaragaza ko yishimiye iyivamo rya AFC/M23 muri Uvira, ariko anenga bikomeye ibitero byakomeje kugabwa kuri iri huriro. Yagize ati: “Nishimiye amakuru avuga ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira. Ariko biranshengura cyane kumva ko izi ngabo, mu gihe ziri kuvamo, zikomeje kugabwaho ibitero. Ni ngombwa ko Amerika ishimangira uruhare rwayo rw’ubuyobozi, igasubiza impande zose ku meza y’ibiganiro.”
Senateri Graham yongeye gushimangira ko ibiganiro by’amahoro ari byo shingiro ry’umuti urambye w’iki kibazo, abihuza n’icyerekezo cya Perezida wa Amerika, Donald Trump, kigamije kugeza akarere k’Ibiyaga Bigari ku mahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu rishingiye ku mutekano n’ubufatanye bw’ibihugu byo muri aka karere.






