Umwe muba Senateri wo muri leta ya Félix Tshisekedi, yashinje leta ya Kigali, gushaka kubuza SADC kohereza ingabo zabo muri RDC.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/06/2023, saa 3:35pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Francine Muyumba, umusenateri wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje leta ya Kigali, gukoresha amayeri yokuburizamo umugambi w’Umuryango wa SADC wo kohereza ingabo zabo mu burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bwakomeje kuvugwamo imirwano ya hato na hato hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya FARDC n’imitwe y’inyeshyamba ikorana byahafi na leta ya Kinshasa .
Senateri Mubyumba Francine, yavuze ibi akoresheje Urubuga rwe rwa Twitter, kuruyu wa Gatatu. Aho yagize ati “Leta ya Kigali, ikomeje gukoresha amayeri mukunoza umubano wabo n’ibihugu biri mumuryango wa SADC kugira ngo bakumire kohereza ingabo z’uyu muryango mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Gukoresha dipolomasi bo barabikomeje munsi y’intege nke za Kinshasa.”
Yakomeje agira ati “Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cy’ikinyamuryango wa SADC, igomba kumvisha ibindi bihugu bigize uyu muryango ko ari ingamba zo guca intege gahunda ya SADC ku bijyanye no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo”.
Uyu musenateri kandi yanenze ubushobozi bucye bwa dipolomasi y’igihugu cye avuga ko ishobora kurushaho kugiteza ibibazo.
Ati “Ubushobozi buke bwa diplomasi bwa Kinshasa buragenda burushaho gushyira igihugu mu kaga ko kubura umutekano no kugicamo ibice. U Rwanda rwongereye ingamba z’ubufatanye, harimo no mu bya gisirikare n’ibihugu byinshi bya SADC hagamijwe kubona ko ibihugu by’uyu muryango byava mu byemezo byafashwe bishyigikira Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.
Yongeyeho ko “SADC igomba kumva ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari igihugu kigize uyu muryango kandi ifite inshingano zo kuba inyuma ya RDC. Ibinyuranye n’ibyo bizaba bigize kurenga ku buryo bukomeye cyangwa ku nyandiko zigenga uyu muryango.”
Mu gusoza ubutumwa bwe yagize ati ” Kinshasa igomba guhagarika gutaka kubera leta ya Kigali, ikajya ku kazi kugira ngo irinde Congo “.
Senateri Muyumba yatangaje ibi mu gihe Perezida wa Zambia (Kimwe mu bihugu bigize SADC) yatangiye kuri uyu wa Kabiri uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, no mu gihe u Rwanda kuri ubu rufitanye umubano mwiza n’igihugu cya Mozambique nacyo kibarizwa muri uyu muryango.