Sénégal Yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 Nyuma y’Umukino Wabaye Intandaro y’Impaka n’Amateka Mashya
Ku Cyumweru, tariki ya 18/01/2026, ni bwo hasojwe ku mugaragaro irushanwa rikomeye ry’Igikombe cya Afurika 2025, ryari rimaze ibyumweru byinshi rikinirwa muri Maroc, rikurikirwa n’amamiliyoni y’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi. Umukino wa nyuma wahuje Maroc yari yakiriye irushanwa na Sénégal, winjiye mu mateka nk’umwe mu mikino yakurikiwe cyane kubera impaka nyinshi, imisifurire yakomeje kuvugwaho n’ihangana rikomeye ry’amakipe yombi.
Uyu mukino waranzwe no kwitwara neza kw’impande zombi mu minota isanzwe, aho amakipe yombi yanganyije igitego 0-0 kugeza iminota 90 irangiye. Icyakora, ibintu byahinduye isura mu minota y’inyongera y’umukino, aho ku munota wa karindwi mu munani yari yatanzwe, Maroc yahawe penaliti itavuzweho rumwe. Iyo penaliti yavuzwe ko yakorewe rutahizamu Brahim Diàz wasunitswe mu rubuga rw’amahina, icyemezo cy’umusifuzi Jean-Jacques Ndala wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigahita gitera impaka zikomeye mu ikipe ya Sénégal.
Abakinnyi ba Sénégal, barimo kapiteni wabo Sadio Mané, bagaragaje kutanyurwa n’icyemezo cy’umusifuzi, bamwe banahitamo gusohoka mu kibuga mu rwego rwo kugaragaza imyigaragambyo. Nyuma y’iminota igera kuri 15 y’impaka n’ubwumvikane buke, Mané yagize uruhare rukomeye mu kugarura bagenzi be mu kibuga, abasaba kubaha icyemezo cyafashwe n’ubwo batari bacyemeye.
Penaliti yatewe na Brahim Diàz, ariko umunyezamu wa Sénégal, Edouard Mendy, ayifata neza agaragaza ubunararibonye n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru. Ako kanya, umusifuzi yahise atangaza ko iminota isanzwe irangiye, amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera hagamijwe kumenya uzegukana igikombe.
Mu minota y’inyongera, Sénégal ni yo yafunguye amazamu, aho ku munota wa 100, Pape Gueye yateye ishoti rikomeye akoresheje ukuguru kw’imoso, umupira uca mu biganza by’umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc, uruhukira mu rushundura. Iki gitego ni cyo cyabaye icya nyuma cy’umukino, kuko Sénégal yirinze neza kugeza iminota yose irangiye.
Iyi ntsinzi yatumye Sénégal yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’icyo yari yatwaye mu 2021, ubwo yatsindaga Misiri kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0. Ni intambwe ikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru wa Sénégal, wakomeje kugaragaza ko iki gihugu kiri mu bikomeye ku mugabane wa Afurika.
Ku mwanya wa gatatu, Nigeria ni yo yawutwaye itsinze Misiri kuri penaliti 4-2, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17/01/2026.
Ku bijyanye n’ibihembo by’umuntu ku giti cye, umunyezamu mwiza w’irushanwa yabaye Yassine Bounou wa Maroc kubera uko yitwaye neza mu mikino yose. Igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi cyegukanywe na Brahim Diàz wa Maroc watsinze ibitego bitanu (5), mu gihe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa cyahawe Sadio Mané wa Sénégal, washimwe cyane ku ruhare rwe mu kuyobora ikipe ye no kuyifasha kwegukana iki gikombe cy’amateka.
Iri rushanwa risoje risize Maroc igaragaje ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga, mu gihe Sénégal yemeje ku mugaragaro ko ari umwe mu bami bashya b’umupira w’amaguru muri Afurika.







