“Si Umutwaro Uremereye, ni Umuvandimwe Wanjye”- Inkuru Ihindura Imyumvire ya Sosiyete
Mu mateka y’intambara yabaye mu Buyapani, hakomeje kuvugwa inkuru ikora ku mitima ya benshi hirya no hino ku isi. Ifoto y’umuhungu muto uhetse umurambo wa murumuna we ku mugongo, amujyanye kumushyingura, yabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubumuntu, ubuvandimwe n’urukundo rutagira imipaka.

Uyu mwana, wari ugifite imyaka mike, yagaragaye agenda atera intambwe adacogora, nubwo yari yikoreye umutwaro uremereye mu buryo busanzwe bwa muntu. Umusirikare wamubonye yagize impuhwe amugira inama yo kureka uwo mwana wapfuye, kugira ngo atananirwa. Icyakora, igisubizo cy’uwo muhungu muto cyahinduye burundu igisobanuro cy’iyo foto n’uruhare rwayo mu mateka.
Yamusubije mu magambo make ariko yuzuye igisobanuro gikomeye ati:
“Ntaremereye, ni murumuna wanjye.”
Iri jambo rito ariko ryuje uburemere bw’urukundo n’inshingano, ryatumye uwo musirikare asobanukirwa agaciro k’ubuvandimwe n’uko umutima w’umuntu ushobora kwikorera umutwaro urenze imbaraga z’umubiri. Byamukoze ku mutima, ararira. Kuva icyo gihe, iyo foto yafashwe nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe mu Buyapani, inarenga imbibi z’igihugu igera ku rwego mpuzamahanga.
Uyu munsi, iyi nkuru ikomeje kugarukwaho nk’ubutumwa bukomeye bugenewe abantu bose, cyane cyane mu ntangiriro z’umwaka mushya. Iributsa isi yose ko imbaraga z’umuryango n’iza sosiyete zishingira ku gufashanya no kwikorera imitwaro ya bagenzi bacu.
Iyo mugenzi wawe aguye, umufashe ahaguruke.
Iyo ananiwe, umube hafi.
Iyo acitse intege, umushyigikire.
Si umutwaro uremereye. Ni umuvandimwe. Ni mushiki wacu.
Iyi foto n’iyi nkuru biraduhamagarira kongera kureba icyo dupfana, kuko kiruta kure icyo tutumvikanaho. Gufashanya ntibigafatwe nk’umuzigo, ahubwo bifatwe nk’inshingano n’ishema.
Mu bihe by’amakuba, amakimbirane n’ingorane biranga isi ya none, iri somo riduhamagarira kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe, impuhwe n’urukundo rudacogora.







