Sobanukirwa byimbitse Inkuba iva he? Menya n’uko yirindwa.
Ni ibishashi by’ingufu n’amashanyarazi biturika mu kirere hagati y’ibicu n’ibindi cyangwa hagati y’ibicu n’ubutaka. Ibyo nibivugwa n’abahanga mu bya siyansi basobanura ‘Inkuba.’
Mbere y’uko ibyo bishashi biturika, umwuka ni wo utandukanya uruhande rw’izo ngufu rufite ikimenyetso cya + (Charges positives) n’urufite icya – (Charges negatives haba mu bicu cyangwa hagati y’ibicu no ku butaka.
Iyo izo mpande zombi zimaze kugira ingufu zihagije, wa mwuka uzitandukanya ucika intege, maze izo mpande zikegerana cyane mu buryo bwihuse, zikaba zikozanijeho. Uko gukozanyaho kwazo nibyo bituma habaho Inkuba.
Umwuka uri aho uko gukozanyaho kubera uba washyushye ukagera kuri dogre Celsius ibihumbi 28, hafi inshuro 5 ugereranije n’ubushyuhe bwo ku izuba.
Iturika ry’ibyo bishashi ry’umvikana mu ijwi riremereye cyane ndetse riteye ubwoba, ku buryo benshi baritinya.
Abarwara umutima bo hari ubwo rituma bagwa igihumure bitewe n’intera bary’umviyemo, cyane ko rishobora kumvikana kugera nibura mu ntera y’ibirometre nka 16 uvuye aho iryo turika ryabereye.
Uko gukozanyaho kumara igihe gito cyane, maze hakagaragara umurabyo unyura aho izo mpande zacukiraniye, mbere gato y’uko zongera gutandukana.
Ugutandukana kw’izo mpande kuko umuyaga utagira gufata icyerekezo kizamuka, naho ibitonyanga by’amazi bigatangira kwerekeza hasi.
Nubwo inkuba ikibitira ahantu hamwe ku butaka, mu kirere ho iba yageze kure cyane, ibyo abahanga mu bya siyansi basobanura ko ari yo mpamvu wumva urusaku rw’inkuba ruturitse cyane rimwe, ariko ugakomeza kumva umuhindo.
Urusaku rwayo wumva ruturitse cyane ruba rusobanuye ko ikubitiye hafi yaho uri.
Bijyanye n’uko urusaku rw’inkuba rugenda kirometre 1,6 mu masegenda atanu, iyo ushaka kumenya intera Inkuba ikubitiyemo uvuye aho uri, ufata umubare w’amasegenda yaciyemo hagati y’igihe wabanye umurabyo n’igihe wumviye urusaku maze ukagabanya gatanu.
Umubare ubonye uba ungana n’intera iri hagati y’aho uri n’aho Inkuba yakubitiye. Niba igisubizo ubonye ari gatanu, biba bivuye ko harimo intera ya kirometre 1,6, niba ubonye 10 bivuze ko harimo intera ya kirometre 3, gutyo gutyo.
Byumvikanye ko iyo usanze igisubizo kiri munsi ya 1, iba yakubitiye hafi y’aho uri.
I Nama itangwa n’abahanga n’uko mu gihe wumva Inkuba yakubitiye hafi y’aho uri, ugomba kwirinda kugendana ibyuma cyangwa kugendera kubinyamitende, gucomokora ibikoresho byose bicometse ku mashanyarazi, kwirinda kujya munsi y’ibiti bishobora kukugwira.
Iyo Inkuba yakubitiye hafi y’aho uri, cyangwa hafi cyane y’aho uri, ubufite ibyago byinshi byo kuhasiga ubuzima.
MCN.