Sosiyete Sivile Yagaragaje Impungenge ku Makuru Avuga ko AFC/M23 Yavuye i Lubero
Muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa impaka zikomeye ku bijyanye n’amakuru atangaza ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryavuye muri aka gace, mu gihe bamwe mu baturage n’imiryango ihagarariye sosiyete sivile babihakana.
Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile ya Lubero, abasirikare ba AFC/M23 baracyagaragara mu bice bitandukanye birimo Katondi, Kitsombiro ndetse no ku muhanda munini wa RN2 (Route Nationale nimero ya 2), nubwo AFC/M23 yari yatangaje ko bamaze kuhava.
Perezida wa sosiyete sivile muri aka gace, Muhindo Tafuteni, yemeje ko bakiri muri ibyo bice.
Yagize ati: “Nta gihamya gifatika kigaragaza ko M23 yavuye muri utu duce, kuko baracyahagaragara, ndetse bamwe bakomeje kugenzura inzira z’ingenzi zo muri ibi bice.”
Muhindo Tafuteni yahamagariye ubuyobozi bwa Leta ya RDC gufata ingamba zihutirwa zo gusubirana ububasha bwabwo muri utu duce, hagamijwe gukumira umwuka mubi ushobora kuvuka no kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Ibi bivugwa na sosiyete sivile binyuranyije n’ibyatangajwe na AFC/M23, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko iri gukura ingabo zayo mu bice bya Lubero.
Umutwe wa M23 (Mouvement du 23 mars) umaze imyaka myinshi ugaragara mu burasirazuba bwa RDC, aho wagiye uhangana n’ingabo za Leta (FARDC) ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC. Mu myaka ya vuba, uyu mutwe wongeye kugira imbaraga, wigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru, harimo n’imihanda y’ingenzi ifasha ubucuruzi.
Mu rwego rwo gushaka amahoro, habaye ibiganiro bitandukanye byahuje impande zishyamiranye, by’umwihariko ibiganiro bya Nairobi na Luanda, byagiye bishimangira ko imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo igomba gasubizwa mu buzima busanzwe.
Nubwo byatangajwe ko M23 yavuye muri tumwe mu duce twa Lubero, abaturage n’abakurikirana hafi ibibera muri aka karere bagaragaza ko hakiri icyuho kinini hagati y’ibitangazwa n’ibiri kubera ku butaka.






