Studio ya Al Jazeera, yigabijwe n’igisirikare cya Israel ziyitegeka ibintu bikomeye.
Mu rugamba ingabo za Israel zarwanye zinjiye muri Studio za televisiyo y’Abanya-Qatar, ya Al Jazeera iherereye mu gace ka West Bank muri Palestine, maze zitegeka ko ifunga ibikorwa byayo mu minsi 45.
Umwe mu basirikare ba Israel yabwiye umuyobozi w’ibiro bya Al Jazeera, Walid al-Omar ko “hari icyemezo cy’urukiko cyategetse ko Al Jazeera ifungwa iminsi 45. Yanahise ategeka ko bafata za kamera zose bagahita bava muri ibyo biro by’iki kinyamakuru cya Al Jazeera.
Uyu muyobozi wa Al Jazeera, al-Omar yavuze ko impamvu babategetse gufunga ibikorwa ari uko babashinja kugumura rubanda no gushyigikira iterabwaba.Jivara Budeiri ukorera Al Jazeera we, yatangaje ko izi ngabo zakoresheje imyotsi iryana mu maso, ndetse zinafatira kamera zabo, ariko nyuma y’icyo gitero imodoka z’igisirikare cya Israel zahise ziva muri Ramallah.
Leta ya Israel yahagaritse Al Jazeera gukora iminsi 45 mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka w’ 2024, nyuma yo kuyishinja gushyigikira abarwanyi b’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, ariko n’ubu ntiyemerewe gukora.Urukiko rw’i Tel Aviv rwahamije ko abanyamakuru ba Al Jazeera bagaragaye bakora nk’abunganizi n’abafatanyabikorwa ba Hamas. Icyo gihe Al Jazeera yahakanye ibyo birego, igaragaza ko ari imwe mu nzira za Israel zo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ngo ihishire ibikorwa binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ikorera muri Gaza.
MCN.