Ingabo z’u Burundi zo muri TAFOC, z’ibarizwa muri Grupema ya Kigoma, mu misozi ya Rurambo homuri Kivu y’Amajy’epfo, za sezeranije abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), banyazwe Inka muri Localite ya Gitembe, bazinyazwe n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, P5, Maï Maï na Gumino ko zigomba kugaruka byanze bikunze.
Zir’iya nka zanyazwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2023, zanyazwe nyuma y’uko ririya huriro baba njye kugaba ibitero mu Muhana wa Nyakamungu, ubalizwa muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Biriya bitero bagabye mu baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi babaziza ko ngo boba bafitanye imikoranire yahafi na leta y’u Rwanda, nk’uko byagiye bivugwa mu manama yagiye ategurwa na Col Alexis Nyamusaraba uyoboye u mutwe wa Gumino.
Abaturage bo mw’itsinda rya Twirwaneho baje gutabara bariya bagabweho ibitero n’ibwo FARDC, FDLR, Maï Maï, P5 na Gumino, bayabangiye ingata mugihe bahunze bagiye banyaga n’Inka z’Abungeri b’Abatutsi (Abanyamulenge), bari mu biraro ahitwa Gitembe.
Nk’uko byavuzwe zir’iya nka zanyazwe na Gumino, P5, na FARDC, zajanwe munzira zibiri izerekeje k’umusozi wa Nyankware, Abapfulero barazitanze bavuga ko badashaka intambara n’Abanyamulenge zo zihita zigarurwa. Zikaba zari za Ruhumuriza na Mwungura, mugihe izo kwa Karenga zo zanyazwe zerekeje mu Rugarama, ahari hasanzwe ibirindiro bikuru bya Maï Maï wiyita General Chubwa, ugirana imikoranire yahafi na Col Alexis Nyamusaraba.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko ziriya nka zerekeje mu Rugarama kwarizo ingabo z’u Burundi zavuze ko Maï, P5 na Gumino ko bagomba kuzigarura byanze bikunze bitakunda zikagaruka ahimbaraga.
Andi makuru n’uko ziriya Ngabo zomuri TAFOC zanze ko imirambo ya FARDC, P5, Gumino na Maï ndetse na FDLR, ishingurwa kwa hubwo bagomba gukora iperereza kucyaba cyarateye iriya Ntambara ririya huriro basohoye mu baturage. Twabibutsako imirambo yaririya huriro ibarirwa 57.
Bruce Bahanda.