“Telefone y’umwungeri w’inka iri kwitabwa na Mai Mai-” ubuhamya k’u waburiwe irengero
Umwungeri w’inka w’Umunyamulenge witwa Muhumure Isaac, yaburiwe irengero Mucyakira, telefone ye iri kwitabwa na Mai Mai, nyuma y’aho inyaze Inka yararagiye zikaza kugarururwa n’Ingabo z’u Burundi.
Aha’rejo ku wa gatanu, itariki ya 24/10/2025, ni bwo umutwe wa Mai Mai wanyaze Inka zibarirwa mu mirongo z’Abanyamulenge, izi nyagira aho za suhuriye mu Cyakira.
Agace ka Cyakira kabarizwa mu Cyohagati, aho kegereye cyane igice cya Kabara, ndetse n’icya Kamombo.
Amakuru akavuga ko Mai Mai imaze kunyaga z’iriya nka, Ingabo z’u Burundi zisanzwe ari zo zingenzura muri ibyo bice, zarazikurikiye ziranazigarura zose, ariko umwungeri wazo arabura kugeza magingo aya.
Ubuhamya bugira buti: “Mu Cyakira, ejo ba Mai Mai bahanyaze inka, ariko abasirikare b’u Burundi barazikurikira, barazigarura. Gusa, ikibabaje umwungeri wazo yarabuze, kandi na telefone yi we, Mai Mai ni yo iri kuyitaba.”
Aya makuru akomeza avuga ko n’iyo Mai Mai yitaba iyo telefone ntacyo ihayivuga kuri nyirayo, ahubwo gusa iri gusaba “amafaranga.”
Ati: “Bari taba bakavuga iby’ifaranga gusa. Wababaza ku mwungeri bagahindura indimi.”
Uwatanze ubu buhamya ku bwe avuga ko ni ba umwungeri atarishwe, agombe kuba yarataye telefone ye itorwa na Mai Mai.






