The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi.
Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu mwaka wa 2025. Uru rugendo ruri mu rwego rwo kwamamaza album ye nshya yise Plenty Love yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikubiyemo indirimbo 12 zifite injyana zitandukanye.
Urugendo rwatangiriye mu Bufaransa ku itariki ya 9 /08/2025, aho yakoreye igitaramo cyitabiriwe n’abakunzi benshi mu mujyi wa Lyon. Nyuma yaho, yakomereje muri Sweden ku itariki ya 15 na 16/08/ 2025, mu iserukiramuco ryakunzwe ryiswe One Love Africa Music Festival, akaba yari kumwe n’abahanzi bakomeye barimo Timaya, Rayvanny na Young Jonn.
Uru rugendo ruzasozerezwa mu Bwongereza ku itariki ya 29/09/2025, mu gitaramo gikomeye cyitezweho guhuriza hamwe abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi bakunzi b’umuziki we. Nyuma y’uru rugendo, uyu muhanzi ateganya gusubira i Kigali aho azakora igitaramo gikomeye cya New Year Groove mu ntangiriro za 2026.
