Togo Yemeje Kongera Guhuza RDC na AFC/M23 mu Biganiro by’Amahoro
Leta ya Togo yatangaje ko yiteguye gufata iya mbere mu gusubukura ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro rya AFC/M23, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 17/01/2026, Togo izayobora inama yo ku rwego rwo hejuru izahuriza hamwe impande zombi zimaze igihe zitumvikana. Iyi nama izitabirwa n’abahuza mpuzamahanga bakomeye, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Qatar, hagamijwe kongera kubaka icyizere no gusubukura ibiganiro by’amahoro byari byarahagaze.
Icyizere hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 cyazambye mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize wa 2025, nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu kibaya cya Rusizi. Ibi byateje umwuka mubi ndetse n’izamuka rikabije ry’umutekano muke mu karere.
Ibintu byarushijeho gufata indi ntera ubwo ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryinjiraga mu mujyi wa Uvira, rivuga ko icyo cyemezo cyatewe n’ibitero byari bikomeje kugabwa ku birindiro byaryo. Ibyo byabaye intandaro yo kongera gukara kw’imirwano no kwiyongera kw’impungenge ku mutekano w’abasivili.
Ku itariki ya 16/12/2025, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yatangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira, icyo cyemezo kigashyirwa mu bikorwa mu minsi ibiri yakurikiyeho. Gusa Leta ya RDC ntiyabyizeye, ahubwo ingabo zayo zahise zitangiza ibitero bigamije gusubira kwigarurira uwo mujyi, ziturutse muri teritwari ya Fizi, ibintu byongeye kuzamura umwuka w’intambara.
Mu ijambo risoza umwaka, Umuyobozi wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Leta ya Qatar yari yaratumije inama ebyiri zigamije gusuzuma uko agahenge kari kashyizweho kari kubahirizwa, ariko ko Leta ya RDC yanze kuzitabira izo nama.
Nangaa yasobanuye ko Leta ya RDC yahisemo kwitandukanya n’inzira y’ibiganiro by’amahoro, igashyira imbere igisubizo cya gisirikare, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize. Yashimangiye ko AFC/M23 yo ikomeje gushaka amahoro nyakuri kandi arambye, anagaragaza icyizere agifitiye igihugu cya Qatar nk’umuhuza wizewe mu rugendo rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.






