
TOPIC: Kubera iki wagomeye Imana? kandi lmana ariyo muremyi wawe!!!
Esaya5:1-7,
[1]Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka.
[2]Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.
[3]Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye.
[4]Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
[5]Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe,
[6]kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
[7]kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.
Déf: Kugoma niki:?
Nukwitandukanya, Nuguhakana, Nugupinga, Nukwirema ibice, Nukuja kurundi ruhande, Nukuja mubundi butware, Nukwanga amategeko na mabwiriza na matwara yumuntu mukorana cyanga ukuyoboye icyo gihe witwa umugome,
umwanzi (MUASI,Rebelle) ubawakoze icyaha cyo Kugoma principe cyangwa lhame ryubugome nuko ugomera uwo mubana byahafi inshuti yawe yabugufi uwo mukorana, uwo muhorana hafi uwagize icyo akumarira cyangwa wakuzamuye muntera ex: satani, yabaye umwanzi w’lmana kuko yari marayika ukomeye mwijuru ushinzwe umucyo kandi yari umwishikira ku Mana yabagahafi y’lmana ariko kubera ubwi bone ariyumva agira ikiburi(uburakari buvanze nubwibone) agomera lmana lmana iramuhana iramuta.
Abaroma8:7, Kuko umutima wakamere arumwanzi w’lmana kuko utumvira amategeko y’lmana, ndetse ntushobora kuyumvira. 8Erega burya abari mubutware bwa kamere ntibashobora kunezeza lmana!
1Abakor3: 16, Ntimuzi yuko muri urusengero rw’lmana,kandi ko umwuka w’lmana aba muri mwe? 17, Umuntu utsemba urusengero rw’lmana,lmana izamutsemba kuko urusengero rw’lmana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.
1Abakor:6: 15, Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho! 16Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe nawe? Kuko lmana yavuze iti bombi bazaba umubiri umwe.17 Ariko uwifatanya na Yesu aba abaye umwuka umwe nawe.
Abagalatiya1: 6,
Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya kubundi butumwa,7nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi.
Abagalatiya2: 18, kuko nimba nongera kubaka ibyo nashenye, mba nihinduye umunyabyaha.
Abagalatiya5: 7, Mbese ko mwagendaga neza ni ndewababujije kumvira ukuri?
Abagalatiya3: 1, Yemwe Bagalatiya b’ababapfapfa ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu ? 2 ibi byobyine ni byo nshaka ko mumbwira.
Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’umwuka none mubiherukije iby’umubiri? 4 Ya mibabaro myinshi mwayi babarijwe ubusa? Niba ari y’ubusa koko.
5 Mbese lbaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe,ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko cyangwa ni uko mwumvise mukizera ?
Inama:
Wewe muntu wa gomeye lmana Umuremyi wawe ukava mubushake bwayo ongera uyigarukire ninyembabazi ninyarukundo, numugwaneza aroroheje mumtima kandi ntacyo wayiburanye nakimwe cyatumye uyivaho ndetse mugabo nibyo ufite byose niyo ubikesha umwuka uhumeka niyo iwuguha intambwe utera bigakunda nuko ibishaka byose ntanakimwe wishura ntacyo wayiburanye namba.
Nawe urabizi icyatumye uyivaho niki? Reba nibyo ufite byose niyo ubikesha abana ufite niyo yabaguhaye ubutunzi ufite niyo yabuguhaye ichubahiro ufite niyo yakiguhaye wi kwigira umwanzi w’lmana shaka uko ugarura ubusabane bwawe nayo “Garuka garuka wa musubira inyuma we garuka yaravuzengo ntiza kurebana igitsure numunyembabazi ntiza kurakarira iteka.”
Yisabe imbabazi kubyo wayihemukiye irakugira umwana wayo kandi usubire mugituza cyayo.
Yari ubakunda EV KAMUHORA JACQUES NTWAYINGABO.




